Gisagara: Arinubira kudakemurirwa ibibazo azizwa gutanga amakuru

Uwitwa Gérard Macumi wo mu Karere ka Gisagara ntiyishimira gusiragizwa no kudakemurirwa ibibazo n’ubuyobozi azizwa gutanga amakuru.

Nk’uko Macumi abivuga, ngo hashize imyaka irenga itanu akubiswe n’uwitwa Jean Chrysostome Nyandwi, wamukomerekeje akanamuvuna urutoki, akanamwangiriza imashini yifashishaga mu kogosha, bityo akabasha gutunga umuryango we.

Ibiro by'Akarere ka Gisagara
Ibiro by’Akarere ka Gisagara

Agira ati “Yaraje ansanga muri salon, aza anteraho amahane, kugeza igihe amfungiraniye muri salon, amvuna urutoki, antwara n’imashini nogosheshaga hamwe na appareil nafotozaga. Icyo gihe polisi ni yo yanjyanye kwa muganga, kandi icyo yamporaga ngo ni ibiceri 200 yavugaga ko murimo njyewe ntanabizi.”

Icyo gihe ngo yaramureze, baraburana aramutsinda, akatirwa igifungo cy’imyaka ibiri ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa mu buryo bukabije. Ngo yaje gufatwa arafungwa, ariko amaramo umwaka umwe gusa kuko yafunguwe ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika.

Macumi rero yamuregeye indishyi z’akababaro, acibwa amafaranga ibihumbi 300, ariko kugeza na n’ubu ntarayamwishyura, kandi akabona ngo ubuyobozi bwaragiye bubitinza bubishaka, kuko ngo batishimira kuba atanga amakuru ku bibera i Gisagara, cyane cyane kuri radiyo.

Ibi kandi ngo byabaye nyuma y’uko n’umukozi wa Ngali na we yari yamutwaye imashini yogosheshaga akayimarana ukwezi, bakayimugarurira barayishe.

Ati “Imashini n’ubu narayibitse, kandi ni yo nifashishaga mpahira abana. Bayimpaye hashize ukwezi, bananshyiraho n’iterabwoba ngo nintayakira baramfuga, banziza ko ntanga amakuru. Kandi amakuru ntanga, yubatse Akarere ka Gisagara, ibiyobyabwenge na za nyirantare biracika, ariko kubera ko hari abayobozi babaga babyihishe inyuma bikuriramo umusaruro ni icyo naje kuzira, n’ubu ngubu kikinkurikirana.”

Yungamo ati “Ni kumwe tuvuga ngo aha n’aha umuhanda umeze nabi, hakenewe iteme, umuhanda waracitse. Bampaye gasopo ngo ceceka, ntaho uzavuga ngo ibibazo byawe byumvikane.”

Ikimubabaza kurushaho ngo ni ukuntu abuzwa amahoro, yanashaka kugira icyo akora agakomwa mu nkokora.

Ati “N’ubu ngubu sinagenda ngo mfungure agasalon hariya ku Gisagara. Ni uguhita banteza abayobozi ntazi n’aho baturutse. Kugeza n’ubwo ngize iki kibazo nkirukira inzego zose z’Akarere ngo ndangirizwe urubanza, bakaba ntacyo baramarira.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi, Clisante Giraneza, umaze igihe kitari kirekire ayobora uwo Murenge, avuga ko bari mu nzira yo kumurangiriza urubanza.

Ati “Twakiriye kopi yatsindiyeho indishyi, twandikira uwagombaga kwishyura, iminsi 30 ishira atarishyura. Igikurikiyeho ni uko tugiye gufatira umutungo we, kugira ngo utezwe cyamunara, abone ubwishyu.”

Kuri ubu ngo bari no gufatanya na Macumi mu kugenza ahari imitungo ya Nyandwi, bityo bazabashe kuyifashisha bashaka ubwishyu.

Naho ku bijyanye n’uko yaba atotezwa azira gutanga amakuru, umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, mu butumwa bugufi kuri telefone yavuze ko iryo totezwa ntarimubaho, ahubwo ko akunda guhamagara ahantu hose ataka nk’ufite ikibazo, bakurikirana ntibakibone.

Ati “Ubu tugiye kongera gukurikirana.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IBI BIRASA NEZA NEZA N’IBIBERA MU KARERE KA RUBAVU UMURENGE WA RUGERERO UMUDUGUDU W’ICYITEGEREREZO WA MUHIRA, AHO ABAHATUJWE BAKUBITWA BURI MUNSI BAZIRA GUTANGA AMAKURU YA COPERATIVE Y’INKOKO 8000/ PREZIDA KAGAME YABAHAYE NGO ZIZABAVANE MU BUKENE, ARIKO BYIBEREYE IBYA BAMWE MU BAKOZI BA KARERE N’ABUMURENGE WA RUGERERO, BISHIRIRAHO BAMWE MU BAHATUJWE NGO N’ABAYOBOZOZI BA COPERATIVE 1-PREZIDANTE AKABA NYINA WABO W’UMUYOBOZI UKOMEYE, UMUKWE NIWE USHINZWE AMASOKO, BASHIZEHO SECRETAIRE, NIWE URARA AKUBITA ABAHATUJWE NGO BATANZE AMAKURU, IBYO BIBA ABAYOBOZI BABIZI NTACYO BAKORA, IYO COPERATIVE KUVA YANSHINGWA NTA ODITE (CG CONTROLE) ABATURAGE BARATABAZA RCA NA MINALIC NGO HAKORWE IGENZURA,

Mahoro yanditse ku itariki ya: 15-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka