Gisagara: Amwe mu mavomero yari yarakamye yongeye kugezwamo amazi
Abatuye mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara kuri ubu barishimira kuba amwe mu mavomero y’amazi meza yari yarakamye ubu ashobora kwifashishwa noneho kuko yagejejwemo amazi.
Amazi bayabonye ku bw’umuyoboro watunganyijwe n’Umuryango Utabara Imbabare (Croix-Rouge) wafatiwe ku masoko ari mu Murenge batuyemo, akajya mu bigega bya metero kibe 75 (75m3), akazamurwa hifashishijwe amashanyarazi, hanyuma akagera ku mavomero ari hirya no hino mu Tugari dutanu.
Ni nyuma y’uko mu mwaka wa 2018 bari bagejejweho amazi meza, bakavoma mu gihe cy’umwaka gusa, hanyuma agakama. Nyuma yaho na bwo bari bongeye kubona amazi bakeshaga umuyoboro Higiro-Kigembe-Mukindo, ariko yo akama nyuma y’iminsi ibiri gusa.
Liberata Nikuze ufite kantine hafi y’ ibiro by’Umurenge no hafi y’ivomero ubu rifite amazi, yishimira kuba baragejejweho amazi agira ati “Mu gihe cy’imvura twararekaga kuko mfite akagega, ariko mu zuba byaratugoraga. Ijerekani twayiguraga amafaranga 300. Kubona ayo ukoropesha n’ayo umeshesha n’ayo utekesha ntibyabaga byoroshye. Waguraga nk’amajerekani abiri gusa ku munsi, akagukorera byose.”
Veronika Ntahonkiriye uri mu kigero cy’imyaka 55, atuye mu Mudugudu w’Agatare, Akagari ka Gasagara. We avoma ku ivomero ryubatswe na Croi-Rouge. Mu mvugo ifitanye isano n’Ikirundi agira ati “Twarara tujya kuvoma ahantu kure, ukahagenda nk’urugendo rw’isaha, waza ukadufata neza, ukadukoresha nk’iminsi ibiri.”
Akomeza agira ati “Isuku nyine ryaba rikeya. Ariko ubu turavomerera imboga, tukavomerera udutunguru. Ubu turasukura ibikoresho natwe tukisukura.”
Hari n’abakoreshaga amazi badashye mu mibande no hafi y’Akanyaru bizeye kutazongera kugira indwara zituruka ku mazi mabi nk’uko bivugwa na Denyse Niyoyita, baturanye.
Agira ati “Abantu benshi wasangaga bahora barwaye inzoka, barwaye indwara zo kwishimagura, kubera kudaha amazi mu mibande. Aya mazi yatubereye igisubizo ku ngorane nyinshi.”
Niyoyita avuga ko aho bagerejweho amazi kandi na mbere bari baragejejweho amashanyarazi byatumye Abarundi batuye hakurya y’igishanga cy’Akanyaru barushaho kwifuza kwimukira mu Rwanda.
Ati “Abantu b’i Burundi bajya baza hano bavuga ko iyo bahagaze iwabo bakareba amatara arimo araka hano, baba bavuga bati uwaduha tukibera muri kiriya gihugu cy’u Rwanda. Noneho hari abaje hano babona turi kuvoma, baravuga ngo byagenda gute kugira ngo twiyizire gutura hano? Turababwira tuti mu Rwanda ni amahoro, ariko nta burenganzira bwo gucumbikira Umurundi dufite.”
Nyuma yo gutunganya uriya muyoboro w’amazi, umuryango Croix-Rouge wawumurikiye Akarere ka Gisagara ndetse n’Intara y’Amajyepfo.
Croix-Rouge yashyikirije ibikorwa by’uriya muyoboro ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara n’ubw’Intara y’Amajyepfo tariki tariki 30 Gicurasi 2024, inizihiza umunsi mpuzamahanga wayo ubusanzwe uba ku itariki ya 8 Gicurasi.
Icyo gihe umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo, Jérôme Tumusifu, yabwiye Kigali Today ko ubundi wubakiwe guha amazi ingo zibarirwa muri 900 ziri mu Tugari dutanu Croix-Rouge yakoreragamo.
Ariko na none, ngo umuvuduko wa litiro eshatu ku isegonda afite uzabashisha Wasac kugeza amazi ku ngo 7698 zose zo mu tugari 12 tugize Mukindo.
Ibyo bizafasha ko amavomero yose yo muri uriya Murenge yari yubatswe mu mushinga w’amazi Higiro-Kigembe-Mukindo, hakaza kuvuka ingorane zatumye aza iminsi ibiri gusa, azongera kwifashishwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko kugeza ubu mu Karere ka Gisagara, amazi meza amaze kugezwa ku baturage ku rugero rwa 72%.
Ohereza igitekerezo
|