Gisagara: Amaze kurera abana 42 kandi afite ubumuga

Umukecuru witwa Harerimana Anna w’imyaka 74 utuye mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara yabashije kurera abana 42. Uretse babiri yibyariye, abandi ni abo yatoraguye mu gihe cya Jenoside yo muri mata 1994 na nyuma yaho.

Umukecuru Anna ufite ubumuga bwo kuba mugufi akora akazi ko gucuruza imboga mu isoko rya Nyaruteja, bikamutungana n’abana arera b’imfubyi. Atangaza ko kuva kera ari wo mwuga akora ugatuma adasabiriza ahubwo akaba ari ku rugero rwo gufasha abandi bababaye.

Uyu mukecuru wareze abana 42 bakajya bakura bakajya gushaka, abandi bakajya kwitunga, mu bo arera ubu harimo n’ababana n’ubumuga, avuga ko byagiye bimugora cyane kuko hari abantu bafite imyumvire ikiri hasi ku babana n’ubumuga, ariko kandi ubu agashima ko Leta y’u Rwanda yabahaye uruvugiro ubu akaba abona nta mbogamizi nyinshi bahura nazo.

Harerimana Anna w'imyaka 74 ubana n'ubumuga yareze abana bagera kuri 42 kuva muri Mata 1994.
Harerimana Anna w’imyaka 74 ubana n’ubumuga yareze abana bagera kuri 42 kuva muri Mata 1994.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyanza buvuga ko koko uyu mukecuru ari intwari, aho yagiye ashobora kurera abana batagira kivurira ari umwe kandi ntibasabirize.

Abaturanyi b’uyu mukecuru nabo bavuga ko batangazwa n’ibyo yagiye akora mu gihe hari benshi bamurushije kugira ubuzima bworoshye ariko batabashije gukora nka we.

Nyiramana Rozariya, umwe mu baturanyi b’uyu mukecuru ati “Reka rwose uyu muntu yaratuyobeye, afite impano idasanzwe pe, kuko si ubundi bukire ahubwo ni umutima wa kimuntu afite, ikindi kandi akamenya gukora abana be ntibandagare, yemwe hari n’abo barusha gusa neza kandi kandi batabarusha ubuzima bworoshye.”

Harerimana Anna arasaba ababana n’ubumuga kutisuzuguza basabiriza kandi hari byinshi bakora, akanasaba abantu bose kudaha akato ababana n’ubumuga kuko na bo ari bantu kandi bashoboye.

Uyu mukecuru ni urugero rwiza rugaragaza ubushobozi ababana n’ubumuga butandukanye bafite, yongera kugaragaza ko igihe umuntu afite ubushake atabura ubushobozi, ariko kandi ntacibwe intege.

Umukecuru Harerimana ngo niwe wenyine yabaye igikuri mu bana 9 bavukana.
Umukecuru Harerimana ngo niwe wenyine yabaye igikuri mu bana 9 bavukana.

Umukecuru Anna avuga ko yavutse mu muryango w’abana 9, avamo aba mugufi wenyine. Ngo abantu wasangaga bibaza uburyo azabaho kuko atari gushobora guhinga, kandi ataranize ngo akorere Leta.

Agita ati “Ababyeyi banjye banshakiye icyangombwa cyo gucuruza, ntangira ubwo none byarantunze niwo mwuga wanjye. Ubu mumbona ndashaje mfite imyaka 74 ariko mu rugo iwanjye ntunze abana 8 b’impfubyi kandi numva mbonye n’undi namwakira.”

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

vrt biratangaje kuko uyu mucecuru ibyo yakoze abenshi sibabibasha gusa Imana imwongerere imigisha imifashe kdi na leta igire icyo yamugenera like prix yo kumushimira thx

AL yanditse ku itariki ya: 31-01-2013  →  Musubize

duter ikirenge mucyuyu mubyeyi natwe bizadufashs mubuzima bwacu bwejo hazaza

eric yanditse ku itariki ya: 31-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka