Gisagara: Amatsinda yo korozanya yatumye hari imidugudu yageze kuri Girinka 100%

Nyuma y’uko mu 2020 Akarere ka Gisagara kihaye umuhigo w’inka kuri buri muryango, hari imidugudu yamaze kubigeraho 100%, kandi ahanini ngo babikesha amatsinda yo korozanya bibumbiyemo.

Mu Murenge wa Kansi, amatsinda yo korozanya abafasha kwihutisha Girinka kuko bitura imbyeyi aho kwitura inyana
Mu Murenge wa Kansi, amatsinda yo korozanya abafasha kwihutisha Girinka kuko bitura imbyeyi aho kwitura inyana

Umudugudu wa Nyamure uherereye mu Kagari ka Sabusaro, Umurenge wa Kansi, ni umwe mu yamaze kugera kuri iyi ntego, kuko nta rugo ruhari rudafite inka.

Jean Mary Vianney Barihuta uwuyobora, avuga ko muri 2020 ku ngo 137 bari bafite, izari zifite inka zari 87 gusa. 50 zitari zizifite zashyizwe mu itsinda ryo korozanya, aho buri cyumweru uwizigamiraga makeya yatangaga amafaranga 500 ariko ntihagire urenza 2000.

Agira ati “Buri kwezi twizigamiraga ibihumbi 380 duhita tugura inka zoroheje. Ntabwo twizigamiraga amafaranga angana kubera ubushobozi, ariko inka zo twaziguriranaga ku mafaranga angana, ku buryo n’uwizigama makeya na we ubutaha azizigama menshi.”

Akomeza agira ati “Muri 2020 ni bwo twatangiye ayo matsinda, tugenda tugurirana inka, ariko tuza no kubona umuterankunga waduhaye amafaranga, duhita na yo tuyifashisha mu kugurira inka abanyamuryango.”

Kugira ngo iyi gahunda yihute kandi, bakoze ku buryo batanga inka z’imbyeyi

Ati “Twaguze inka nkuru, uretse ko n’izo twaguze ari inyana ubu zamaze kuba amajigija. Iyo inka ibyaye, uwari uyifite asigarana inyana, inkuru igafata undi na we ikamubyarira. Byibura mu myaka nk’ine inka iba ibyaye kabiri cyangwa gatatu. Icyo gihe iba ibyariye abantu batatu, ariko dutanze inyana ntibyakwihuta.”

Barihuta avuga ko mu myaka ibiri gusa, ni ukuvuga muri 2022, imiryango yose yari yamaze kubona inka, ku buryo ubu abo bazishakira ari imiryango mishyashya igenda ivuka cyangwa n’abo bashumbusha ku bw’iza mbere zapfuye.

Ku bantu bakuze batabasha kwita ku nka, bagiye bahitamo abana babo zaragizwa, bakabamenyera amata n’ifumbire.

Mu Kagari ka Sabusaro Umudugudu wa Nyamure ubarizwamo, ku ngo 1153, izifite inka ni 1121. Hasigaye 31 gusa, kandi ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko nk’ishimwe, buzabafasha mu kuzuza uyu muhigo mu bihe bidatinze.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko mu Murenge wa Kansi Akagari ka Sabusaro karimo, umuhigo w’inka ku muryango bawugeze kuri 93% naho mu Karere kose ukaba ugeze kuri 60%.

Agira ati “Nyuma yo kurwana n’ibibazo bibangamiye ubuzima, guhandura amavunja bikarangira, kwambara inkweto bikamenyerwa, kuva muri nyakatsi, mituweri, twumvikanisha gahunda ya Girinka kuko umuturage wo hasi ataba umukungu atoroye. Twari dufite inka ibihumbi 26, ubu dufite ibihumbi 59. Icyo gihe zari zifitwe n’abaturage 30% ubu zifitwe na 60%.”

Uyu muyobozi anavuga ko uretse inka zitangwa muri gahunda ya Girinka, ndetse n’izigurwa mu matsinda yo korozanya hamwe na hamwe (nko muri Kansi ho muri buri mudugudu rirahari), no kuba abayobozi n’abakozi ku nzego zose muri aka karere karashishikarijwe korora na bo biri mu bituma bari kugenda besa uyu muhigo.

Ati “Nk’abayobozi b’imidugudu bose babaye intangarugero bagura inka. Ba Dasso bose, abayobozi b’imirenge n’abandi. Ntibazorora iwabo, bagiye bazigura bakaziha abaturage.”
Abaturage bo mu Karere ka Gisagara, cyane cyane ahasigaye ingo nkeya zidafite inka, bamaze gukunda uyu muhigo kuko ngo wabahinduriye ubuzima.

Emerita Muhawenimana wo mu Kagari ka Sabusaro ati “Mbere abantu bataragira inka wasangaga hari abana bagwingiye n’abarwaye bwaki. Ugasanga n’ubukene buriyongera kuko nta washoboraga kweza nk’ibiro 300 by’ibigori. Ariko ubungubu turanabirenza, kubera ifumbire.”

Ku bijyanye n’aho bakura ubwatsi bw’inka, ngo bifashisha ubwo bateye ku miringoti mu gihe cy’imvura, naho mu gihe cy’izuba bakajya kubushaka mu kabande.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka