Gisagara: Amatsinda y’ubumwe n’iterambere yabagejeje ku bwiyunge nyabwo

Bizihiza ibirori by’umuganura, abaturage b’umurenge wa Muganza ho mu karere ka Gisagara, bishimiye intera bamaze kugeraho mu bumwe n’ubwiyunge babikesha umuryango International Alert washishikarije abakoze Jenoside gusaba abo bayikoreye imbabazi baharanira kubana neza.

Muri uyu murenge wa Muganza, abagize amatsinda y’ubumwe n’iterambere bateguye igikorwa cyo kumurika ibyo bamaze kwigezaho, birimo kubakirana amazu agera kuri 17, korozanya ingurube 100, ihene 30 no guhingirana.

Uwitwa Aloys Semakuba avuga ko arangije ibihano yaje iwe akajya abona atavugana n’uwo yiciye cyangwa yasahuriye imyaka, ariko abifashijwemo n’abafashamyumvire, bamuhuguye uburyo yabana n’abo yahemukiye.

Ibi byatumye abasaba imbabazi, bakurikizaho kubakira abantu barokotse Jenoside batari bishoboye, ubu bose bakaba batuye ahantu heza. Atanga ubutumwa bw’uko abantu bose bahemutse mu gihe cya Jenoside bakwiye gusaba imbabazi kuko iyo umuntu wakoze iki cyaha yihagazeho ngo bimugiraho ingaruka agahora umutima utari hamwe.

Mukambibi Monique, umupfakazi wa Jenoside avuga ko yabonaga umuntu wamwiciye akavuza induru, kuko ngo yabonaga aje kumutema ariko nyuma yo kwigishwa uburyo yabana n’ababahemukiye yakurikije inyigisho yagiye ahabwa.

Ubu abo yabonaga nk’abanzi be bamwubakiye inzu ku mudugudu mu gihe nta bushobozi yari afite, bamuhaye ihene n’ingurube kandi ngo barahingirana ku buryo bitunze babikesha gufashanya.

Abagize amatsinda y'ubumwe n'iterambere borozanyije.
Abagize amatsinda y’ubumwe n’iterambere borozanyije.

Umuyobozi wa International Alert mu Rwanda no mu Burundi, madamu Gloriose Bazigaga, avuga ko ibikorwa abagize amatsinda y’umushinga w’ubumwe n’iterambere bo muri uyu murenge bagezeho bidasanzwe.

Ati “Byari bigoranye abantu batarebana neza, nta bumwe bikanabatera kudatera imbere kuko nta bufatanye, ariko aho baboneye inyigisho barahindutse ku buryo bugaragara, baregerana barabana, barafashanya ku buryo ibyo bagezeho bidasanzwe rwose”.

Umushinga International Alert ufite ikicaro mu gihugu cy’Ubwongereza. Mu Rwanda ukorera mu mirenge umunani, harimo ine yo mu karere ka Gisagara.

Intego yawo mu matsinda y’abaturage ufasha, ngo ni ukubafasha ukuboneza imyumvire, basesengura ibishobora kubangamira ubwiyunge, n’uburyo bwo kugira uruhare mu kwikemurira ibibazo ubwabo.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka