Gisagara: Abaturage bishimiye ishyirwaho ry’ibyiciro bishya by’ubudehe

Abaturage bo mu karere ka Gisagara bishimiye ibyiciro bishya by’ubudehe kuko bizeye ko bizatuma buri muturage ashyirwa mu cyiciro kimukwiriye hagendewe ku makuru nyayo ajyanye n’uko umuturage yishoboye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buvuga ko ibi byiciro bishya bizatanga umusaruro kuko mu kubigena bizagirwamo uruhare runini n’abaturage.

Kuri ubu mu midugudu igize akarere ka Gisagara abaturage bari gusobanurirwa imiterere y’ibyiciro bishya by’ubudehe n’ibijyanye n’uburyo abaturage bazabishyirwamo, bikazakorwa hifashishijwe amakuru yatanzwe mu kuzuza ifishi y’urugo, nyuma abaturage bakazongera bagahura ku rwego rw’umudugudu aya makuru agasuzumirwa mu ruhame mbere yo kwemeza ibyiciro bashyizwemo.

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Muyira ho mu murenge wa Kibirizi muri aka karere bavuga ko nyuma yo gusobanurirwa imiterere y’ibi byiciro bizeye ko bizatanga umusaruro kuko bizagendera ku bushobozi bwa buri muturage.

Mukiza Ildephonse ati “noneho tubona hari icyizere kuko mbere waragendaga ugasanga bagushyize mu cyiciro mu by’ukuri utazi n’icyo bakurikije, ariko ubu buri muturage azajya aho agomba kuko ariwe uzajya yisobanura imbere y’abandi maze agashyirwa aho akwiye”.

Manirakiza Valeriya we avuga ko abona ari ubutabera bazaniwe mu gihe ngo yabonaga hari abari bararenganijwe bashyirwa mu byiciro badakwiye kujyamo, ikindi kandi ngo n’amazina amwe n’amwe y’ibi byiciro ntiyari meza kuri we, urugero nk’izina ry’abatindi ryahabwaga kimwe muri ibi byiciro.

Léandre Karekezi, umuyobozi w’akarere ka Gisagara avuga ko ibyiciro bya mbere bitari byagizwemo uruhare n’abaturage ndetse n’amazina yabyo atishimiwe n’abaturage, akaba ariyo mpamvu byavuguruwe ariko hibandwa ku makuru nyayo atangwa b’abaturage ubwabo.

Ati “harimo amazina amwe n’amwe abaturage batishimiraga nk’izina ry’abatindi, ariko kandi ibi byiciro bya mbere hari haragiye habamo no kwibeshya kubera ko abaturage batari babigizemo uruhare, ariko kuri ubu bizagenda neza kuko umuturage niwe wisobanura maze agashyirwa mu cyiciro akwiye, ibi rero bikaba bizatanga umusaruro mwiza”.

Akarere ka Gisagara ni kamwe mu turere twatoranyijwe ngo dukorerwemo inyigo y’itangizwa ry’ibyiciro bishya by’ubudehe, ibyiciro byavuguruwe bikava kuri bitandatu ubu bikaba ari bine.

Mu byahindutse n’uko nta mazina bizahabwa ahubwo bizajya bitandukanywa n’amanumero gusa, ni ukuvuga kuva ku cya mbere kugeza ku cya kane hashingiwe ku bushobozi bw’umuturage.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo   ( 3 )

ibi bivuguruye neza cyane twarabyishimiye kuko nanjye niho nkorera rwose abaturage babyishimiye ko baazongera kurengana kuko ngo byakoranwe ubushishozi bwinshi

Carine yanditse ku itariki ya: 25-08-2014  →  Musubize

ibikorwa byose na leta biba ari ibyabaturage kuko nibo ikorerwa, njye ndatekereza ko akenshi ni abayobozi bashora kwica inshingano zabo akenshi biba ari kugiti cyabo kuko banabizwa kugiti cyabo , naho kuri iyi nshuro ubudehe rwose turizeraho butundanye kandi natwe abaturage twese tuzabwishimira, dukomeze twiyubakire igihugu

kamanzi yanditse ku itariki ya: 25-08-2014  →  Musubize

ibikorwa byose na leta biba ari ibyabaturage kuko nibo ikorerwa, njye ndatekereza ko akenshi ni abayobozi bashora kwica inshingano zabo akenshi biba ari kugiti cyabo kuko banabizwa kugiti cyabo , naho kuri iyi nshuro ubudehe rwose turizeraho butundanye kandi natwe abaturage twese tuzabwishimira, dukomeze twiyubakire igihugu

kamanzi yanditse ku itariki ya: 25-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka