Gisagara: Abaturage barasaba kujya basobanurirwa ibibazo bibareba
Nyuma y’amezi agera kuri atanu barangije kubaka ibyumba by’amashuri ku rwunge rw’amashuri rwa Gishubi mu murenge wa Gishubi, ngo kugeza ubu ntibasobanurirwa neza impamvu amafaranga bakoreye mu mezi atatu ya nyuma y’iki gikorwa batayahembwe.
Ngo kuva barangiza kubaka ibyumba by’amashuri 6 n’ubwiherero 12 mu mpera za Mutarama 2011, babaza ubuyobozi bw’umurenge impamvu imibyizi bakoreye batayihabwa bukabasubiza ko nta mafaranga ahari ; nk’uko abo bubatsi babivuga.
Bibaza aho aya mafaranga yaba yarahereye kandi bumva abandi bafundi bo mu yindi mirenge barishyuwe amafaranga yose bakoreye.
Umwe muri aba bubatsi witwa Nibategereje Leveriyani yagize ati “Iyo tubajije ku murenge batubwira ko amafaranga naza bazayatugezaho ariko twebwe ntituzi aho amafaranga yahereye. Niba ari ku karere, niba ari ku murenge, cyangwa se muri minisiteri, ibyo ntabwo tubimenya! Ubukene bwarahatuzongeye twaragiye guhahira ingo dushonje, nta wigeze ahinga muri icyo gihe».
Ubuyobozi bw’umurenge Gishubi butangaza ko bwagize ikibazo cyo kurenza amafanga yari ateganyijwe mu kubaka ibi byumba by’amashuri, kuko hari n’ibindi birindwi bongeyeho, byubatswe bisimbura ibyari bishaje ku rwunge rw’amashuri rwa Nyagahuru.

Habarurema David, umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Gishubi avuga ko ubwo bubakaga ibi byumba by’amashuri, amafaranga yababanye make maze basigaramo umwenda wa miliyoni enye.
Ngo iki kibazo bagize bakigeje ku karere ka Gisagara, maze bakabasubiza ko aribo nk’umurenge bagomba kwishakamo aya mafaranga kuko minisiteri y’uburezi yababwiye ko nta mwenda uzongera kurihwa na Leta mu byerekeranye n’inyubako.
umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Gishubi avuga ko bafashe ingamba kugira ngo bazabone uko bazabona ubwishyu bw’aba bubatsi.
Muri gahunda yo kubaka ibindi byumba by’amashuri bigera kuri bitatu muri Kanama uyu mwaka ndetse n’amacumbi y’abarimu bo mu burezi bw’ibanze, barateganya gukusanya imisanzu y’abaturage n’inkunga tuzahabwa na Leta bakamenya icyo inyubako zizabatwara n’icyo basaguraho kugira ngo bishyure abo baturage.
Nubwo ibibazo nk’ibi biba bizwi, birashoboka ko abo biba bireba badasobanurirwa ku buryo bwimbitse aho ibibazo biba biri, n’uburyo biteganywa gukemurwamo. Abaturage rero basabye ko ubuyobozi bwajya bubegera igihe cyose hari ikibazo bagasobanurirwa uko biteye.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|