Gisagara: Abatera Inda abana bato barasabirwa guhanwa

Mu mirenge itandatu kuri 13 igize Akarere ka Gisagara hamaze kubarurwa abana b’abakobwa 105 batewe inda, bakabyara bataruzuza imyaka 18.

Aba bafashamyumvire bo mu Karere ka Gisagara basaba ko abatera inda abana bato bashakishwa bagahanwa byihanukiriye
Aba bafashamyumvire bo mu Karere ka Gisagara basaba ko abatera inda abana bato bashakishwa bagahanwa byihanukiriye

Abafashamyumvire bo muri iyi mirenge igaragaramo abatera inda abana bato, bavuga ko bikwiye ko abagabo bagaragaraho gutera inda aba bana bakwiye gufatirwa ibihano byihanukiriye, bigaca uyu muco mubi wo kwangiza abana.

Umwe muri bo agira ati “Hakwiye gushyirwaho gahunda yo gupima abakekwaho gutera aba bana inda, bamenyekana bagahanwa bihanukiriye, bigatuma n’abandi batinya kongera gushuka abana.”

Aba bafashamyumvire babifashijwemo n’umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi AERG, bahawe amahugurwa mu kurinda no gukumira amakimbirane, mu Mirenge ya Ndora, Mugombwa, Kigembe, Save, Musha na Nyanza yo mu Karere ka Gisagara.

Uyu mushinga wa AERG watangiye tariki 25 Nyakanga 2017 ugasozwa kuri uyu wa 25 Nyakanga 2018, aba bafasha myumvire bahuguwe ku mategeko bakunze gukenerwa bakemura ibibazo by’abaturage.

Muri ayo mategeko harimo nk’iry’izungura, iry’ubutaka, iry’umuryango n’iry’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Banabiherewe imfashanyigisho.

Muri ayo mahugurwa ni naho aba bafashamyumvire bagaragarije ko muri iriya mirenge itandatu hari abana 105 batwise batarageza ku myaka y’ubukure.

Muri gahunda yo kuba hafi aba bana kugira ngo batiheba, aba bafasha myumvire ngo icya mbere bakora ni ugufasha aba bana kumva akamaro ko kwandikisha abana babo mu irangamimerere, bakanabafasha kwaka indezo ku bagabo babateye inda.

Aba bafashamyumvire bavuga ko basanze aba bana bakeneye gufashwa bakiga, kuko bacikirije amashuri, kandi kuri ubu nta cyizere cy’imibereho myiza babona batarize.

Ku cyifuzo cyo gufashwa kwiga imyuga, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza, Clémence Gasengayire, avuga ko ubwo bafite urutonde rwabo bagiye kubegera bakabaganiriza, bakareba abakeneye gufashwa, n’ibyo bafashwamo.

Ati “ YEGO Center ni ikigo cyigisha imyuga urubyiruko kandi cyagiye kigaba amashami mu mirenge myinshi, tuzareba icyo gukora.”

Ibyo gupima abana hakamenyekana ba se na byo i Gisagara ngo byatangiye gutekerezwaho.

Aba bafashamyumvire bakoranaga na AERG banasanze muri iriya mirenge itandatu hari ingo 1097 z’ababana batarasezeranye. Nyuma yo kwigishwa, 67 zamaze gusezerana, kandi 280 na zo ziri mu nzira yo kubikora.

Basanze kandi hari ingo 512 zibana mu makimbirane. 54 muri zo zaregerewe ziraganirizwa, none 45 muri zo zibanye neza. Izi 45 ziyemeje kuzajya zisanga izikirangwamo amakimbirane zikaziganiriza nk’uko na zo zafashijwe.

Jean Damascène Nsanzumuhire, umuhuzabikorwa w’uyu mushinga, asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Save kuzakomereza aho bari bagereje. Icyakora ngo baramutse babonye indi nkunga bagaruka bagakomeza kubafasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka