Gisagara: Abategarugori bitabiriye kugabanya imirimo ishingiye ku buhinzi gusa

Abategarugori bo mu karere ka Gisagara umurenge wa Mukindo, baravuga ko bari kwitabira gahunda yo kugabanya imirimo ishingiye ku buhinzi bahanga indi ishobora kubateza imbere kandi bakaba banazigamye ubutaka.

Abategerugori bo muri uyu murenge wa Mukindo bavuga ko bumva iyi gahunda cyane kuko n’ubusanzwe batarambiriza ku buhinzi bakorera mu gishanga cy’Akanyaru, bitewe n’uko iyo imvura yaguye nabi ibatwarira imyaka.

Mu buryo babonye bushobora kubafasha mu gihe nta mirimo y’ubuhinzi bakora, bahisemo gukora amatsinda abafasha kubaho, bityo bikanabarinda kwirirwa bateze amaboko ku bagabo babo babasaba buri cyose, nk’uko bakomeza babyivugira.

Uwitwa Marie Mukamana, umwe mu babyeyi bahinga mu gishanga cy’Akanyaru, avuga ko batangije gahunda y’ibimina nyuma yo kubona imikorere y’icyo gishanga batayizera. Kuri ubu buri munyamuryango akaba atangirira ku mugabane w’ibihumbi 50.

Agira ati: ”Twabonye imiterere y’aka gace kacu ubuhinzi butaduteza imbere duhitamo gukora amatsinda, dutangira umugabane ari amafaranga y’u Rwanda 50 none ubu tugeze ku mafaranga 1000 buri cyumweru.

Mu gihe itsinda rigizwe n’abantu 30 iyo habaye gukusanya imigabane tugafashanya bidufasha gukora indi mishinga itari iy’ubuhinzi”.

Avuga ko mu byo babashije kugeraho harimo kwigurira za Matela, amatungo ndetse nta mubyeyi ukigora umugabo amusaba igitenge. Ibyo kandi akavuga ko bibafasha kunganira abagabo babao guhahira urugo.

Ayo matsinda kandi n’abagabo ngo batangiye kuyumva kuko basigaye babona uburyo abagore babo babafasha bigatuma babona ko bataba bagiye gukora ubusa mu matsinda.

Rukundo Teresifori ufite umugore uba mu istinda, aragira ati: “Mbere numvaga baba bagiye mu matiku cyangwa mu bindi bidafite epfo na ruguru, ariko ubu umugore wanjye ntakinsaba kumugurira umwambaro ndetse anamfasha guhaha mu rugo, byanyeretse ko baba bafite icyo bagiye gukora kandi gifite akamaro koko”.

Madamu Donatille Uwingabiye umuyobozi w’akarere ushinzwe imibereho myiza, avuga ko aba bagore inzira bahisemo ari nziza, cyane ko mu gihe gishize umugore yari azi ko agomba kwicara mu rugo agategereza icyo umugabo azanye ariko ubu nabo bakaba babasha kugira icyo bamarira urugo.

Ati: “Ni byiza ko abagore bahaguruka ntibabe nko mugihe cyashize aho babagaho bategeye ukuboko umugabo gusa. Nibakomereze aho bafatanye kuzamura ingo zabo ndetse n’igihugu muri rusange”.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo   ( 3 )

Agakosa gato:Uwitwa Marie Mukamana, umwe mu babyeyi bahinga mu gishanga cy’Akanyaru, avuga ko batangije gahunda y’ibimina nyuma yo kubona imikorere y’icyo gishanga batayizera. "Kuri ubu buri munyamuryango akaba atangirira ku mugabane w’ibihumbi 50". BINYURANYE NA

Agira ati: ”Twabonye imiterere y’aka gace kacu ubuhinzi butaduteza imbere duhitamo gukora amatsinda, dutangira umugabane ari amafaranga y’u Rwanda 50 none ubu tugeze ku mafaranga 1000 buri cyumweru". UBUND MUKOMEZE KUBASURA BAGIRE ICYIZERE KO AKA GACE KAZWI.

BANGINEZA Fidele yanditse ku itariki ya: 15-09-2012  →  Musubize

MUKOMEREZE AHO NAHONAHO ARIKO MUJYE MUBWIRA NABANDI IBANGA MWAKORESHEJE KUGIRANGO ABANTU BATERE IMBERE BOSE.

IBLAHIM yanditse ku itariki ya: 15-09-2012  →  Musubize

MUKOMEREZE AHO NAHONAHO ARIKO MUJYE MUBWIRA NABANDI IBANGA MWAKORESHEJE KUGIRANGO ABANTU BATERE IMBERE BOSE.

IBLAHIM yanditse ku itariki ya: 15-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka