Gisagara: Abasigajwe inyuma n’amateka ntibakirangwaho umwanda

Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Kagari ka Duwane mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara, bavuga ko batishimira kuba hari abakibita Abatwa kuko kuri bo umutwa ari umunyamwanda, kandi bo batakiwugira.

Clementine Uwamurera avuga ko batakiri abanyamwanda
Clementine Uwamurera avuga ko batakiri abanyamwanda

Uretse n’izina “Abatwa” urebye abantu babujijwe kubita, hari n’abavuga ko n’iryo basigaye bahabwa ry’ “Abasigajwe inyuma n’amateka” na ryo bataryishimira, kuko na ryo ubwaryo ngo ribasubiza inyuma.

Uwitwa Marie Goreth Ntabomvura agira ati “Njyewe numva nshaka ko ayo mazina akurwaho, tukitwa Abanyarwanda nk’abandi.”

Kuri we ngo ukwiye kwitwa umutwa ni umunyamwanda, kuko ari cyo cyakunze kubaranga. Ati “Umutwa numva ari ukuba umeze nabi, udakaraba.”

Iki gitekerezo cye gishimangirwa na Clémentine Uwamurera baturanye agira ati “Ubundi abantu basa nabi ni bo natwe dusigaye twita abatwa, bitewe n’uko babaga bameze. Urabona abatwa kera barangwaga n’ibumba, n’imyenda yacikaguritse. Ntitukibumba, dusigaye duhinga tukanaca inshuro nk’abandi. Ubu nta wadutandukanya n’abandi Banyarwanda.”

Alice Nikuze na we ni uwasigajwe inyuma n’amateka. Ashimangira ko koko barangwaga n’umwanda agira ati “Ndazinduka mu gitondo nkakaraba, n’abana banjye nkabakarabya, hanyuma nkajya gushaka akazi. Duhuriye mu nzira nyiwamenya ko ndi umutwa! Kera abatwa wasangaga basa nabi, nta suku na mba.”

Akomeza agira ati “Ku mbuga ugasanga abana bahitumye, inkono ziri aha, uburiri buri aha, uko yakavuye gukura icyondo akaba ari ko aryama, akabyuka yigendera. Noneho nk’uwabyaye ukabona imikori y’inkari inyuma, yaba yararanye n’umugabo, akazuba kamukubita, ugapfuka amazuru.”

Uwamurera atekereza ko abanyamwanda ari bo bari bakwiye kujya bitwa abatwa, kandi ko byatuma bihana.

Ati “Ubutwa tubusigire ba bandi basa nabi. Nibabibita bizatuma bahindura imyumvire, umuntu yirebe avuge ati koko nkwiye kwitwa umutwa, dore uko nsa. Ibyo byazatuma bahindura, bakarabe, bacye. Erega natwe umwanda uri kugenda udushiramo!”

Abasigajwe inyuma n’amateka bo muri Duwane basobanura ko bifuza kutitwa Abatwa cyangwa Abasigajwe inyuma n’amateka, kuko hari ababigenderah bakabanena cyangwa bakabaha akato.

Ntabomvura afite umukobwa wiga mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye. Ngo ajya aza akamubwira arira ko bagenzi be bamunena, ntibashake gusangira na we cyangwa kwicarana na we.

Na we kandi ngo akunze gucuruza utuntu tworoheje mu gasoko ka nimugoroba, ariko usanga abamuzi batamugurira, ibicuruzwa yagacuruje umunsi umwe, akabicuruza gatatu.

Nikuze we yari yarashatse umugabo, aho amenyeye ko ari Uwasigajwe inyuma n’amateka aramuta, ku buryo ubu n’iyo bahuye adashaka kumureba, ntanikoze umwana babyaranye avuga ko atabyarana n’umutwa.

Agira ati “Nk’iyo dukubitanye cyangwa wenda nkajya aho ari, ngira ngo ndebe ko ahari yagira icyo ampa, aravuga ngo ‘hoshi ntacyo mvugana n’abatwa! Nkavuga nti ‘Nyamara cya gihe untereta, ntabwo wigeze uvuga ko ndi umutwa!”

Vincent Bavakure, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ababumbyi bo mu Rwanda (COPORWA), avuga ko ibyo aba babyeyi bavuze ko batishimira kwitwa Abatwa binajyaniranye n’itegekonshinga ry’u Rwanda ryakuyeho amoko, kandi ko ubibita bashobora kumukurikirana.

Naho inyito Abasigajwe inyuma n’amateka yo ngo ni iyo kugira ngo babashe kwitabwaho by’umwihariko, kuko muri rusange byagaragaye ko bakeneye gufashwa kugira ngo na bo babashe kuzamurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho nibyiza kudusangizamakru y’inkuru muba mwakoze.Gusa natwe mukagali ka Cyamukuza mumurenge wa Ndora mukarere ka Gisagara muzadusure tuganire kuko twebwe duhura nibyo bibazo cyane ndetse bakanadukubita NGO turi abatwa ntaho twarega,kdi koko.Niko bigenda turacyatuye mumanegeka,munzu zibishangari,nibindi bihome bidasakaye,turanyagirwa,ntawutwitayeho numwe,dutwaramasambu kungufu,abanabacu ntibabasha kwiga,imibereho ntayo n’ubuzima burabarirwa k’umashyi??? Muzadusure mbatembereze mumurenge wose aho dutuye

Ruhoraho Claude yanditse ku itariki ya: 23-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka