Gisagara: Abasenateri bifatanyije n’abaturage mu muganda
Abasenateri 10 bayobowe na Visi Perezida wa Sena, Bernard Makuza, ku wa gatandatu tariki 23/03/2013 bifatanyije n’abatuye akagari ka Rwanza, umurenge wa Save mu karere ka Gisagara, gukora umuganda baca imirwanyasuri n’imiyoboro y’amazi mu bibanza bizubakwamo umudugudu w’icyitegererezo.
Nubwo haguye imvura nyinshi cyane, ntiyabujije abari bitabiriye iki gikorwa gukora icyari cyabazanye. Bagiye basibura imihanda yari yaraciwe muri ibi bibanza bigenewe kuzubakwamo umudugudu w’icyitegererezo bigaturwamo n’abaturutse ahantu hatandukanye, banayikorera imiyoboro y’amazi izajya iyirinda kwangirika.
Abaturage bavuga ko kwifatanya n’abayobozi bo hejuru mu gikorwa nk’iki bibashimisha cyane, kuko bituma babona ko nabo bafite agaciro, ko badakora bonyine kandi ko banashyigikiwe.
Bavuga kandi ko iyi gahunda yo kugurisha ibibanza muri uyu murenge wegereye umujyi wa Huye igamije kuzamura iterambere ry’uyu murenge n’akarere muri rusange izatuma koko bunguka byinshi birimo no kubona imirimo.

Mathias Kubwimana utuye mu murenge wa Save avuga ko muri aka gace hajya haboneka abasore badafite imirimo kandi bafite imbaraga, bakaba bazabona akazi mu gihe ibi bibanza bizaba byubakwa ndetse hakazavuka n’ibindi bikorwa bizabafasha kuzamuka.
Umuyobozi w’intara y’amajyepfo, Munyantwali Alphonse, wari witabiriye iki gikorwa yasabye abaturage kongera imbaraga bagahaguruka bagakora kugirango ejo habo harusheho kuba heza.
Yagize ati «Murabona ko abantu bashaka gukora nta kibabuza, imvura yari nyinshi ariko tubashije gukora uyu muganda tudategereje ko hari undi uzaza kuhadukorera. Nimwongere imbaraga rero kugira ngo iterambere rigenda ribasanga muzabashe kugendana naryo mwizamura ».
Visi Perezida wa Sena, Senateri Bernard Makuza, yashimye Abanyesave umwete n’ubushake bakoranye uyu muganda kandi hari imvura nyinshi, ubundi ababwira ko muri uru rugamba rw’iterambere bagomba gushyira imbaragaza bo z’umubiri n’iz’ibitekerezo hamwe maze bagafatanya kwiteza imbere bityo bakazamura akarere kabo n’intara muri rusange.

Yongeye kandi kubashima ku bw’iki gitekerezo bagize cyo gushyira ku isoko ibi bibanza bihana imbibi n’umujyi wa Huye bikaba bizakurura abashoramali maze na Save ikaguka mu iterambere.
Ati «Iki gitekerezo cyo kwagurira umujyi wa Huye hano maze namwe mukazamukiraho ni cyiza, nimushyire hamwe rero imbaraga zanyu zose mukore, ibi nibyo bizabazamura kandi bikabahesha agaciro nk’uko Abanyarwanda twese duhamagarirwa kwigira».
Iyi site ya Rwanza ikasemo ibibanza birenga 300 bifite ubuso bwa metero kare 600 kimwe kimwe, ni ukuvuga metero 20 kuri metero 30.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|