Gisagara: Abasaga 80 bangirijwe n’umuhanda muri 2016 ntibarishyurwa

Abasaga 80 batuye i Gasagara mu Karere ka Gisagara barinubira kuba bamaze imyaka itatu bategereje kwishyurwa ibyangijwe hatunganywa umuhanda baturiye, bakaba nta n’icyizere cyo kurihwa.

Ba nyiri iyi nzu ntibakiyituyemo kuko imashini zayicugushije fondasiyo ikarigita igasatagurika. Na bo nta bwishyu bijejwe, babwiwe ko inzu yabo yari ishaje
Ba nyiri iyi nzu ntibakiyituyemo kuko imashini zayicugushije fondasiyo ikarigita igasatagurika. Na bo nta bwishyu bijejwe, babwiwe ko inzu yabo yari ishaje

Abo ni abaturiye umuhanda uturuka i Gafumba mu Karere ka Huye ukanyura mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Gikonko, ugatunguka ku biro by’Akarere ka Gisagara.

Ababarirwa muri 30 bavuga ko ibimashini byifashishwaga mu gutunganya uyu muhanda byatumye inzu zabo zika zitangira no gusenyuka, abandi zirasatagurika, ku buryo imitutu igenda yiyongera uko imyaka igenda yisunika.

Ikibabaza aba baturage ni uko bamwe muri bagenzi babo bishyuwe, abandi bagashyirwa ku malisiti y’abazarihwa, ariko bo bagasigara nta n’icyizere cyo kuzishyurwa.

Umusaza witwa Emmanuel Kubwimana agira ati “Njyewe imodoka zikora umuhanda zararaga imbere y’iwanjye zikanahirirwa, inzu iza kwisatura. Nababwira ikibazo cyanjye bakambwira ngo singomba kwishyurwa kuko inzu yanjye iri munsi y’umuhanda.”

Uyu musaza ngo ahora asiragira mu buyobozi asaba ko n’ubwo atarihwa yasanirwa inzu ye, bakamubwira ngo nagende bazaza kubikemura, hanyuma baza we ntibagire icyo bamubwira.

Imitutu igenda yiyongera uko imyaka yisunika
Imitutu igenda yiyongera uko imyaka yisunika

Emmanuel Ndagijimana na we ati “Hagati y’umuhanda n’inzu yanjye nta metero ebyiri zirimo. Ubu nshatse no kuyisana nta byangombwa nahabwa. Ibimashini byakebanyije inzugi n’amadirishya, amategura yamenekeye hejuru y’inzu, imvura iyo iguye harava.”

Ikipe iherutse kuza kureba ababa barasigaye ngo na bo barihwe ngo yirengagije amazu y’aba bagabo bombi kimwe n’ay’abandi bagenzi babo barenga 30 nyamara barasenyewe n’imashini zitunganya umuhanda.

Gitifu w’akagari ngo yatumye batababarira

Aba baturage bavuga ko kuba iyi kipe itaritaye ku mazu yabo yangijwe byatewe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari batuyemo ka Gasagara.

Umwe ati “Komite ije iwanjye babajije gitifu bati nkawe nk’umuntu uhegereye iyi nzu urabona bimeze gute? Ati iyi nzu yubatswe njyewe ntaravuka, ni ubusaze. Babaza ushinzwe ubutaka na we ngo ese ibyo gitifu babana avuze urumva narenzaho iki?”

Undi na we ati “Iwanjye barahageze, bataragira n’icyo bavuga gitifu w’akagari ahita avuga ngo izo nzu ni abafundi bazubatse nabi, twigendere. Umupolisi n’umudaso n’umusirikare bari kumwe bo wabonaga bafite ishyaka ryo kureba ibyangijwe, gitifu w’akagari akaba ari we ubyanga. Nyamara inzu zacu zasigaranye ubumuga bukabije.”

Iyi nzu yanaganitswe no gukora umuhanda, ba nyirayo barayisanira, ariko no kubona inzira ijya iwabo byateye amahane n'abaturanyi kuko bayinyujije mu kw'abandi
Iyi nzu yanaganitswe no gukora umuhanda, ba nyirayo barayisanira, ariko no kubona inzira ijya iwabo byateye amahane n’abaturanyi kuko bayinyujije mu kw’abandi

Uwitwa Marie Mukankaka ababazwa n’uko na we yavugiwe ko inzu ye yasenywe no gusaza ntabarirwe, nyamara yarayubatse muri 2007, ndetse n’inzu atuyemo yo itegereye umuhanda yubatswe muri 2005 yo ikaba igikomeye.

Ati “Nayubatse ngurishije imashini yasyaga amasaka, ngira ngo njye ndihira abana amashuri, none kuko nta wukiyikodesha abana bariga ku myenda, babasohora buri munsi bagaruka.”

Akomeza agira ati “Rwose bandebere uko banyishyura inzu yanjye, abana banjye bakomeze kwiga. Naho umuyobozi uvuga ngo bazajye gucugusa...”

Gucugusa avuga ni ugukora akazi ko mu rugo, bacugusa inkono.

Abavugiwe ko amazu yabo ashaje cyane, ikibabaza ngo ni uburyo uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gasagara yabavugiye ibyo atazi neza.

Yatangiye kukayobora muri 2017, nyamara ahanini gukora umuhanda byarabangirije muri 2016. Ngo nta n’ubwo avuka muri aka gace wenda ngo babe bavuga ko ibyaho abizi.

Hari abavuga ko Gitifu w’akagari ngo yavugiye abamuhaye akantu

Aba baturage basenyewe n’umuhanda bakaba nta n’icyizere cyo kurihwa, bavuga ko abo umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari yavugiye ubu bakaba bafite icyizere cyo kuzishyurwa ari abo bafite uko bavugana.

Umwe muri bo agira ati “Utamwemereye akantu ntacyo akumarira.”

Undi na we ati “Njyewe mbona yarabujije komite kumbarira kuko nta mishyikirano nagiranye na we. Mbona abishyurwa babanza kugirana na we imishyikirano. Yagiye atujonjora, akagira bamwe yemerera batazahaye nk’uko twebwe tuzahaye.”

Hari n’ibyari hejuru y’ubutaka batishyuwe

Hari n’abarishywe mbere y’uko umuhanda ukorwa ku bw’ibyari hejuru y’ubutaka, urugero nk’amashyamba, hanyuma mu gukora umuhanda hakangizwa ibindi, ariko byo bakaba barabwiwe ko batazabyishyurwa.

Iyi nzu yegereye umuhanda yagiye isatagurika ahantu hatandukanye
Iyi nzu yegereye umuhanda yagiye isatagurika ahantu hatandukanye

Jean Claude Ngirabakunzi agira ati “Bari bambariye ko bazandandurira inturusu ibishyitsi 68, ariko mu gukora umuhanda baranduye 142. Hari n’abandi twegeranye baranduriwe ikawa batishyuwe. Ariko iyo tubajije baravuga ngo ‘mwarishyuwe, ikindi mushaka ni iki ?’”

Emmanuel Ndagijimana wayoboraga Umudugudu wa Gasagara uyu muhanda ukorwa avuga ko muri 2016, hamwe n’abandi bakuru b’imidugudu uyu muhanda wanyujijwemo basabwe kubarura ibyangijwe mu ikorwa ryawo bitishyuwe, harimo imyaka yangiritse ndetse n’ibiti.

Raporo bakoze ngo bayishyikirije uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasagara icyo gihe, ariko we ntiyayishyikiriza umukozi w’akarere wari ufite mu nshingano ze kubishyuriza, none na we ngo ntagihari.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasagara, Pierre Nyandwi, avuga ko abavuga ko yababangamiye mu kubarirwa ibyabo byangijwe n’umuhanda bamubeshyera, kuko nta muyobozi wakwifuza ko abo ayobora bagira ibyo bavutswa.

Akomeza agira ati “Hari abo bagenda baha ibihumbi 12 byo gusana, ibihumbi umunani, ndumva uwo bahaye byinshi ari 120. Ubwo se uwo bahaye ibihumbi umunani yampa akantu kangana iki mu by’ukuri !?”

Iyi nzu yo ibikuta byaratandukanye. Niri iyi nzu na we ntiyabariwe
Iyi nzu yo ibikuta byaratandukanye. Niri iyi nzu na we ntiyabariwe

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu, Jean Paul Hanganimana, we avuga ko mu ikipe bohereje kureba ibyangijwe n’umuhanda i Gasagara, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari atarimo.

Akomeza agira ati “Abaturage baramutse bataranyuzwe n’imyanzuro imwe y’iryo tsinda, natwe ubuyobozi turahari, batugana, tukabafasha kubasuzuma, tukareba niba ikibazo cye kitaritaweho nk’uko bikwiye.”

Uyu muyobozi ngo aranateganya kuzajya gukorana inama n’aba baturage akumva ibibazo byabo.

Aba baturage bavuga ko abangirijwe n’ikorwa ry’umuhanda batigeze babarirwa ngo bazishyurwe barenga 80, kuko inzu ubwazo zirenga 30, naho imirima n’amashyamba bikaba ari iby’abarenga 50.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka