Gisagara: Abarokotse barishinganisha kubera umutekano muke bagira mu gihe cy’icyunamo

Bamwe mu barokitse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu kagari ka Mugumbwa, umurenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara bavuga ko bakeneye ko ubuyobozi bubaba hafi bitewe n’ihohoterwa ririmo kubiba, kubakubita ndetse no kubakomeretsa mu magambo rikunze kubakorerwa mu minsi yo kwibuka.

Nyiramfura Angélique na nyirakuru umurera ndetse n’undi muvandimwe wabo bari kuri station ya Polisi ku Gisagara, baturutse mu mudugudu wa Bishya bakavuga ko bagenzwaga no kwishinganisha basaba ko ubuyobozi bwababa hafi kuko nta mutekano bafite aho batuye ku bw’ihohoterwa bakorerwa n’abaturanyi babo.

Nyiramfura avuga ko tariki 24/03/2013 yakubiswe n’umusore baturanye ndetse akanahutaza nyirakuru w’uyu mukobwa akamuta mu byondo ubwo yajyaga kubaza icyo ahoye umwuzukuru we, anababwira amagambo agaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Nyiramfura Angélique ati “Ubundi uwo muhungu se niwe wishe umuryango w’iwacu se aranafunze, ubwo rero twari twugamye n’abandi ku kabari duturanye, araza ansanga aho ndi ankubita urushyi, aravuga ngo ubu noneho ubwo icyunamo kigeze bugiye gutangira bujye bwihahamukisha, aranavuga ngo ubundi se papa ufunze ntazira ubusa?”.

Nyuma uyu musore yaje kujyanwa kuri station ya Polisi muri uyu murenge ariko nyuma Polisi imurekura ivuga ko muri dossier ye nta bimenyetso bihari bigaragaza ingengabitekerezo. Uyu muryango wo ukavuga ko ibyo watanze kuri polisi byose bitanditswe muri dossier ariyo mpamvu bitagaragaramo.

Umuvandimwe w’uyu mukecuru utashatse ko izina rye ritangazwa, avuga ko nawe mu mwaka ushize yandikiwe unyandiko zimutera ubwoba kandi akanavuga ko n’ubusanzwe abaturanyi babo bamwe na bamwe batabareba neza ariyo mpamvu basaba gucungirwa umutekano uko bishoboka.

Ati “Twaje kwishinganisha kuko igihe nk’iki dukunze guhura n’abadukomeretsa haba mu magambo n’ibindi, jye ndi n’umujyanama mu by’ihungabana, ubwo rero nk’iki gihe cy’ibiganiro nshobora gutaha nka nijoro ngahura n’abangirira nabi, kandi duhora tubivuga ariko nta gihinduka”.

Ibaruwa ubuyobozi bw'akagari bwandikiye Polisi busaba ubufasha kuri iki kibazo.
Ibaruwa ubuyobozi bw’akagari bwandikiye Polisi busaba ubufasha kuri iki kibazo.

Uhagarariye umuryango IBUKA mu karere ka Gisagara, Uwiringiyimana Emmanuel, avuga ko iki kibazo akizi cyane ko ngo atari ubwa mbere uwo muhungu aregwa guhohotera abarokotse, ndetse ko nawe yigereye Polisi ariko asanga ibiri muri dossier bitandukanye n’ubuhamya bw’abaturage bahohotewe ndetse n’ababihamya bari ku kabari ubwo Nyiramfura Angélique na nyirakuru bahohoterwaga.

Avuga ko Polisi yamubwiye ko igiye gukora indi dossier. Icyo asaba inzego z’umutekano n’ukujya zita ku batangabuhamya, hagakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hoye kugira urengana.

Ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko butari bwamenye iki kibazo, burasaba abaturage muri iki gihe cy’icyunamo gushyira hamwe, kandi bakarushaho kwegera no gufasha abasizwe iheruheru na Jenoside.

Ibiganiro bitangwa muri iki gihe cy’icyunamo ni ibigamije kumvisha abantu ububi bwa Jenoside ndetse no kubashishikariza kuyirwanya no kuba hafi abo yasize, ariyo mpamvu abaturage bahamagarirwa kubyitabira bose.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abodufatanije kwibuka abacu urikigihe mukomere kandi mwihangane mutibagiwe ko abagome bakiriho mwihutire kubimenyesha abashinzwe umutekano vuba namwe kandi mwirwaneho burya si buno UYITEKA UBARINDE THX

evariste yanditse ku itariki ya: 8-04-2013  →  Musubize

birababaje cyane kubona nyuma yimyaka 19 twibuka abacu bazize genocide yakorewe abatutsi hakiri abantu bagifite imigambi mibisha yo guhohotera abayirokotse!ariko nanone biragaragarako banyakamwe bagikomeje guhezwO no guteshwa agaciro BAHUTAZWA kubona umuntu nkuriya akora ibikorwo bwo gupfobya genocide akabikorera muruhame ariko police ikirengagiza nkana ibimenyetso ikagoreka dossier kubushake rwose ndasabako uwo mupolice wakoze dossier nawe yakurikirinwa nubutabera hakagaragara ikibyihishe inyuma,kandi koko bibaho ko rimwe na rimwe abagenzacyaha barya ruswa bakagoreka dossier kuburyo bigaragara,bakwiye kujya bakurikiranwa,abarokotse genocide bagakwiye kwitabwaho naburi wese ubishoboye tugafatanya kubomora ibikomere basigiwe aho kubakomeretsa natwe kuko ibyo banyuzemo namateka mabi cyane kandi bamwe nitwe twabigizemo uruhare,tubereke aho ababo bajugunywe bashyingurwe mucyubahira maze ubumwe nubwiyumge busagambe murwa gasabo TWIBUKE TWIGIRA

IGNACE yanditse ku itariki ya: 7-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka