Gisagara: Abarezi bazafasha abaturage kumva gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”
Gahunda ya Ndi umunyarwanda izongera ireme ry’uburezi n’uburere mu banyeshuri n’abaturage nk’uko bitangazwa n’abarezi n’abayobozi b’ibigo byo mu murenge wa Gishubi bayihuguweho mbere yo gutangira ibiruhuko by’igihembwe cya mbere.
Aba barezi bahuguwe kuri iyi gahunda ya Ndi umunyarwanda mu cyumweru dusoje, bashishikarijwe kujya kuyisobanurira abaturage babana nabo muri iki gihe cy’ibiruhuko barimo, kugirango buri muntu ayisobanukirwe kandi ijye mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda barusheho kwiyubaka.
Habarurema David ushinzwe uburezi mu Murenge wa Gishubi, avuga ko abarimu bafatwa nk’icyitegererezo aho batuye kandi abaturage bakabibonamo ku buryo ibyo bababwiye babyemera nk’ihame, bityo hakaba hizewe ko n’iyi gahunda barushaho kuyumva no kuyitaho babifashijwemo n’abarezi bo ku misozi yabo.
Ati “Abarezi ni abantu bafite umwanya ukomeye mu buzima bw’abaturage kuko babizera nk’abantu basobanukiwe kandi b’abanyakuri kuko babarerera kandi hakavamo imbuto nziza, n’ibyo bababwiye rero barabyumva niyo mpamvu twanabahaye ubu butumwa bwiza ngo bazafashe abaturage”.

Ibi bibaye nyuma yo gusobanura iyi gahunda ku bigo bimwe na bimwe bikagaragara ko hari impinduka zibaye, kuko ngo hari abanyeshuri wasangaga batibona muri bagenzi babo, bashingiye ku mateka atari meza yaranze imiryango yabo n’abaturanyi babo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nyuma yo gusobanurirwa bakabana neza.
Semanzi Jérôme umwe muri aba barezi avuga ko bigiye kubafasha gutanga umusanzu wabo neza, kuko ngo abaturage basanzwe babaza kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ariko hakabaho ubwo batatangaga ibisubizo byose uko babajijwe kubera kudasobanukirwa neza.
Akomeza avuga ko inyigisho bahawe zizabasha guhindura imbaga y’abantu bashobora kuba batarasobanukirwa uko bikwiye, bityo nabo bashobore kugera ku bwiyunge nyabwo n’iterambere rirambye.
Iyi gahunda ya Ndi umunyarwanda aho yagiye ikorwa abarezi babigizemo uruhare muri aka karere ka Gisagara, ubuyobozi buhamya ko byagiye bitanga umusaruro mwiza.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|