Gisagara: Abanyabukorikori barifuza imashini zigendanye n’igihe ngo banoze ibyo bakora
Abanyabukorikori bakorera mu gakiriro kari mu Kagari ka Rwanza mu Murenge wa Save muKkarere ka Gisagara barasaba gufashwa kubona imashini zibaza n’izisudira zijyanye n’igihe kugira ngo bakore ibintu byiza bibereye isoko.
Agakiriro kubatse mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, kamaze igihe kigera ku myaka 2 gatangiye gukorerwamo imyuga itandukanye.

Abanyamyuga bibumbiye mu makoperative abiri, iy’ububaje n’iy’abasudira, bavuga ko ibyo babasha gukora bibonerwa amasoko, nubwo ngo atari amasoko ahoraho yemewe, ariko ngo abaturage barabagana kandi bakabona ibyo bakora byose bigurwa.
Kamugisha Athanase, Perezida wa Koperative ikora ibijyanye no Gusudira muri aka gakiriro, avuga ko kugera ubu mu bibazo bafite icy’isoko kitarimo.
Ati “Isoko turaribona kuko abaturage bo muri aka gace bose nitwe tubakorera, abatuye uyu murenge ndetse no mu nkengero zawo bose nitwe bagana, mbega ntitujya tubura abatugurira cyangwa ngo tubure abo dukorera ibikoresho.”
Nubwo bakora bakanagurisha ariko aba banyamyuga banavuga ko kuri ubu bafite imbogamizi zitandukanye zirimo kuba ubu aho bakorera hatangiye kuba hato kuko bakomeza kwiyongera, ababaza bakagira ikibao cy’aho bagura imbaho kuko ngo na zo zimaze kuba nke mu duce tubegereye.

Si ibi gusa ariko kuko banavuga ko bafite ikibazo cyo kubasha kwigurira imashini zigendanye n’igihe zabafasha gukora ibintu byiza kurushaho, kandi mu gihe gito.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Franҫois Kanimba ari na ushinzwe Akarere ka Gisagara, ubwo yasuraga aka karere mu mpera z’icyumweru gishize, yizeje aba banyamyuga ko bazafashwa kubona izi mashini cyane ko ibi biri mu nshingano ze, ku bufatanye n’akarere ngo akazateza imbere aba banyamyuga.
Ati “Ibyo bifuza n’ubundi biri muri porogaramu yo guteza imbere umurimo, tuzareba uburyo tubafasha muri uru rwego.”
Agakiriro ka Save ubu gakorerwamo n’abanyamyuga 61 bakora imyuga yiganjemo ububaji no gusudira.
Aka gakiriro kandi gatanga amahugurwa ku rubyiruko rukeneye kwiga imyuga, aho rwigishwa ku buntu ariko rukagerageza kwishakira ibikoresho bike byo kwigiraho nk’imbaho n’ibindi.
Clarisse umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|