Gisagara: Abana b’abakobwa bakeneye kwitabwaho by’umwihariko
Bamwe mu batuye akarere ka Gisagara baratangaza ko kugira ngo ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa ricike burundu hakenewe uruhare rw’ababyeyi, ariko kandi n’urubyiruko rw’abahungu ruvuga ko rufite inshingano zo kurwanya ihohoterwa rikorerwa bashiki babo bitabira kurigaragaza mu buyobozi igihe ribonetse.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Gisagara bavuga ko koko iri hohoterwa rijya rigaragara ariko ko n’imyumvire itangiye guhinduka rikagenda rigabanuka.
Umwali Solange, umukobwa w’imyaka 18, ati « Mbere umukobwa nta jambo yagiraga, amahirwe yose mu rugo yahabwaga umwana w’umuhungu, ariko ubu ubona bigenda bihinduka, tujya mu ishuri tukiga nk’abandi ».

Umulisa Ange we avuga ko uku kwima ijambo umwana w’umukobwa ari nabyo byatumye akura nta bwisanzure ndetse hakaba n’ubwo ahohoterwa ntabivuge kuko nta jambo yagiraga.
Bamwe mu rubyiruko rw’abahungu bo bemeza ko inkunga yabo nayo ari ngombwa mu kurwanya iri hohoterwa rikorerwa bashiki babo, aho babona ko bagiye barengera bashiki babo bakerekana ihohoterwa aho ryabaye nabyo byafasha mu kurikumira, nk’uko Nkusi Jean Claude w’imyaka 21 abivuga.
Abarezi bo mu ishuri ryisumbuye rya Save mu murenge wa Save bo bavuga ko ababyeyi n’abaturanyi nabo bakwiye kugira uruhare runini mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa. Ababyeyi barahamagarirwa kuba ijisho ry’abana bose cyane abana b’abakobwa biga bataha.
Chantal Mbakeshimana umurezi akaba anakurikirana by’umwihariko ubuzima bw’abana b’abakobwa muri iri shuri ati «Icyo dukeneye ku babyeyi ni ukuba hafi yabo bakabaha ibisobanuro by’ibibazo bibaza, bakababa hafi bakamenya ibyo babamo kandi bakita by’umwihariko ku bakobwa».
Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa wemejwe n’umuryango w’abibumbye tariki ya 11/10/2012 ari nabwo watangiye kwizihizwa.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti «duhashye ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa », naho by’umwihariko m’u Rwanda insanganyamatsiko ikagira iti « gukumira no kurwanya ihohoterwa ry’umwana w’umukobwa n’inshingano yanjye ».
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|