Gisagara: Abahinga ibitoki byengwa bakomeje kubura amasoko
N’ubwo mu Karere ka Gisagara hari inganda enye zenga inzoga mu bitoki, abahatuye bahinga ibyengwa bavuga ko kubona ababagurira umusaruro wose na n’ubu bitaragerwaho, bikaba byarahumiye ku mirari aho umusoro mu nganda zibyenga wazamuriwe.
Muri rusange, abaturiye inganda bo ntibajya babura amasoko, kuko usanga bavuga ko n’ubwo bishyurwa amafaranga makeya, bayabona.
Nk’uwitwa Akimana wo mu Murenge wa Ndora, akaba atuye hafi y’uruganda GABI ruherereye mu Murenge wa Kibilizi, agira ati “Impamvu tutajya tubura aho tugurishiriza ni uko uruganda ruturi hafi. Aba makeya, ariko tukayabona.”
Icyakora, abari kure y’inganda usanga banafite ibitoki byinshi nko muri Mugombwa na Muganza, bo bavuga ko n’imodoka zajyaga ziza kubatwarira umusaruro zitakibageraho.
Hari abo usanga bagira bati “Amezi atanu arashize bataza kutugurira. Urumva ko turi mu gihombo. Ibitoki birahari, ariko byabuze isoko bitewe n’uko inganda zidaheruka kuza kutugurira. Ubwo rero biragushyana ukabyenga, urwagwa ukarugurisha wihishahisha akenshi bakaba banarumena barwitiranya n’ibikwangari.”
Hari abahinzi bashya b’urutoki batangiye gutekereza ku ruganda rw’umutobe
Abagore 20 bo mu Kagari ka Gisagara gaherereye mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, nyuma yo kwiyegeranya mu itsinda ry’iterambere bakanakora umushinga wo guhinga urutoki kuri hegitari, batangiye gutekereza kwenga umutobe mu bitoki byabo, hanyuma uko bazagenda bagura ibikorwa bakagurira n’abandi.
Christine Uwayezu uyobora iri tsinda avuga ko bibumbiye hamwe babifashijwemo n’umuryango AEE, batangira bizigamira amafaranga 100 mu cyumweru, bukeye babona ari makeya maze bageza kuri 500, ariko kuri ubu bageze ku 1000, kandi hari n’abayarenza.
Amahugurwa uwo muryango wabahaye ajyanye no gukora imishinga, bahereye ku mafaranga begeranyije yatumye biyemeza guhinga urutoki, none ubu batangiye no kweza.
Inyigisho ariko zindi bahawe ku buryo wakongerera agaciro ibyo ukora, ukarushaho kubona inyungu zabasigiye umugambi wo gushaka inguzanyo, bakazajya bakora umutobe w’ibitoki.
Agira ati “Mu kwezi kwa gatandatu tuzaba dufite amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri. Turateganya kureba amafaranga yandi dusabwa, tukazaka inguzanyo muri SACCO, hanyuma tugatangira.”
Barateganya kandi kwegera ubuyobozi bwa AEE n’ubw’Akarere bakabafasha kumenya abantu bumvise ko bahuguwe ku gukora imitobe mu ruganda GABI, bakazaba ari bo bifashisha mu gutangira kuko bo nta bumenyi buhagije bafite ku gutunganya imitobe igurishwa ku isoko.
Kugeza ubu mu Karere ka Gisagara hari inganda enye zitunganya ibinyobwa mu bitoki ari zo GABI Ltd ruherereye mu Murenge wa Kibilizi, Agaciro CKJ Ltd ruherereye mu Murenge wa Save, Iyumvire Ltd ruherereye mu Murenge wa Mamba na Kigembe Plant Ltd ruherereye mu Murenge wa Kigembe.
Ohereza igitekerezo
|