Gisagara: Abagera ku 159 nibo bamaze gutahuka birukanwe i Burundi

Abanyarwanda 159 bamaze kugera mu karere ka Gisagara birukanwe mu gihugu cy’Uburundi, nyuma y’uko mu cyumweru gishize iki gihugu cyafashe icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda bakibamo ku buryo butemewe n’amategeko.

Abirukanwa binjiriye mu mirenge ya Mamba na Gishubi, bavuye muri Province ya Kirundo muri komini ya Ntega. Bamwe muri aba birukanwe ni ababyeyi bari barashakanye n’Abarundi ndetse bakaba bari banafitanye abana ariko bakaba batandukanyijwe nabo.

Ingabire Charlotte w’imyaka 20 y’amavuko, ni umwe muri aba baturage birukanwe, akaba avuga ko yari yarahajyanywe no gushaka umugabo mu mwaka wa 2011 akaza kumubona, ndetse ko bari banafitanye umwana ariko ubu akaba yataye umugabo.

Ati “Ku wagatandatu niho konseye w’iwacu yaje ansanga mu rugo arambwira ngo niba mfite amafaranga yo kwishyura ubwato ni nyafate ngende bikiri byiza ngo kuko manda y’Abanyarwanda mu Burundi yarangiye, hanyuma bucya nzana n’umwana wanjye”.

Usibye abari barashakanye n’Abarundi, hari n’Abanyarwanda bari barahungiyeyo ibyaha bitandukanye bakahaba batagira ibyangombwa, nabo bakaba bagarutse mu Rwanda biyemeje gukomeza ibihano bari barafatiwe.

Abatahutse muri Gisagara barajya kwibaruza ku mirenge binjiriyemo.
Abatahutse muri Gisagara barajya kwibaruza ku mirenge binjiriyemo.

Kayibanda Edouard watahutse tariki 29/10/2013 ngo yari yarahunze imirimo nsimburagifungo mu mwaka wa 2010. Ubu yagarukanye n’umugore we n’abana bari baramusanze yo baramaze no gutura.

Edouard ati “Mu mwaka wa 2010 nageze aho numva imirimo nsimburagifungo irananiza nuko ndagenda, ariko ubwo nagarutse nyine ndumva niyemeje gukomeza igihano cyanjye nkazakirangiza”.

Lèandre Karekezi umuyobozi w’akarere ka Gisagara avuga ko mu birukanywe harimo n’abari bafite ibyangombwa ku buryo iki cyemezo kitabarebaga. Harimo kandi abafite imiryango n’abatayifite, kuri ubu ngo bari kubarurwa kugira ngo bamenyekane bityo abakeneye ubufasha bafashwe.

Ku kibazo cy’ababa birukanwa bagombye kuba batarebwa n’iki cyemezo nk’abafite ibyangombwa n’abashakanye n’Abarundi, ngo batangiye kuganira no ku ruhande rw’Uburundi kugira ngo binozwe ndetse ngo byatumye umuvuduko wo kwirukana aba Banyarwanda ugabanuka.

Ati “Twatangiye ibiganiro n’ubuyobozi bw’i Burundi ku buryo abatarebwa n’iki kibazo babareka, ari nayo mpamvu abinjira batangiye kugabanuka, naho abakeneye ubufasha nabo bari kubarurwa kandi twanavuganye na MIDIMAR kugirango igihe baba benshi birenze ubushobozi dufite izadufashe”.

Si abaturage ba Gisagara gusa bari kuza muri aba batahutse, kuko hari no kugaragaramo n’abo mu tundi turere nka Huye.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka