Gikondo: Umuryango FPR Inkotanyi wungutse abanyamuryango bashya
Bamwe mu bagize Sindika y’abashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka (ACPLRWA) barahiriye kwinjira mu Muryango wa RPF-Inkotanyi, banatora ubuyobozi bushya bw’Umuryango.
Kanyagisaka Justin Perezida wa ACPLRWA yavuze ko RPF ari umuryango uri ku ruhembe rw’imiyoborere myiza, ukaba na moteri y’igihugu, akaba atewe ishema n’uko abo ayoboye bahisemo kuva mu ndorerezi n’inshuti z’umuryango ahubwo bakemera kujyanamo n’abandi.
Yagize ati, “Bamwe muri twe twari abanyamuryango, ahubwo tugira igitekerezo ko abatari abanyamuryango na bo twabakanguriria ibyiza byo kuba abanyamuryango, kugira ngo twese tuzamukire hamwe, ntihagire umunyamuryango usigara mu iterambere ry’igihugu.
Icya mbere, iterambere rihera mu mutwe, hanyuma tuzi ko igihugu cyacu gifite ubudasa mu ruhando mpuzamahanga kandi abashoferi bacu bakaba bakora ingendo zambukiranya imipaka hirya no hino. Ni byiza rero ko twese tugira indangagaciro zimwe, kugira ngo nugera aho ugiye bamenye ko uri Umunyarwanda kandi ukanibuka ko uhagarariye umuryango aho hantu, bikagufasha kuba intangarugero”.
Kanyagisaka yavuze ko Sindika ayoboye igizwe n’abanyamuryango basaga 1000, ariko buri wese yabaga ari ku giti cye, ku buryo byabaga bigoye kumenya amakuru amwe n’amwe kuri we, ariko ubu nyuma yo kurahiza abanyamuryango binjiye muri RPF, bizajya byorohera ubuyobizi bwa Sindika kumenya abashoferi b’abanyamuryango bari no mu muryango wa RPF-Inkotanyi, bamenye amakuru yabo, binaborohereze gukorera umuryango bafatanyije.
Abarahiriye kwinjira mu muryango wa RPF- Inkotanyi uyu munsi tariki 15 Gashyantare 2024, ni abanyamuryango 29 ba sindika y’abashoferi b’amakamyo, nk’uko byemezwa na Kanyagisaka.
Nyandwi Felicien ni umwe muri abo banyamuryango barahiriye kwinjira muri RFP-Inkotanyi, akaba avuga ko byamushimishije kuko yumva bizamufasha kwegerana n’abandi ariko no kumva yegeranye n’igihugu.
Yagize ati, “Umusaruro tugiye kubyaza mu kuba turi abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi, ni uko tugiye kujya dukora akazi kacu tuzirikana indangagaciro z’umuryango maze zidufashe kugera ku ntego ndetse no kugira imyitwarire iboneye kuko biri mu biranga umuryango wa RPF twinjiyemo uyu munsi.”
Mugenzi we witwa Nkurunziza Vivens nawe utwara ikamyo yambukiranya imipaka, yavuze ko yishimiye cyane kuba yarahiriye kwinjira mu muryango wa RPF-Inkotanyi.
Yagize ati: “Umutima wanjye urishimye cyane, n’ubundi twabaga twitwa abanyamuryango ariko tutararahira, ubu noneho twishimye ko twicayemo neza, ndetse bikadufasha n’aho twaba turi kumva ko turi abanyamuryango noneho barimo neza, mfatanya n’abandi kubaka igihugu ntizigama.”
Umutoni Justine ukuriye RFP-Inkotanyi mu Murenge wa Gikondo aho abo banyamurango barahiriye, yavuze ko bishimishije kubona ko umuryango wa RPF-Inkotanyi wibarutse kuko utaracura kandi ukaba utazigera unacura (urekeraho kubyara).
Yagize ati: “Twishimiye indahiro z’imwe z’abanyamuryango twakiriye uyu munsi, mu by’ukuri kuri twe ni umunezero, umuryango RPF-Inkotanyi uribarutse, wibarutse abagera kuri 29, umuryango wacu uragutse, umuryango wacu ntabwo uracura , nta n’ubwo uzigera ucura, kuri twe rero ni amaboko.”
Yunzemo ati: “Kurahira mu Muryango wa RPF-Inkotanyi, ni ukuvuga ngo uba wiyemeje, uvuye mu bafana, murabizi Umuryango wa RPF-Inkotanyi ni wo uyoboye igihugu, ushobora kuba wari mu bafana bawo, kuko murabizi ni umuryango mwiza, kandi ibikorwa birivugira ariko by’umwihariko abateye intambwe turabashimira kandi n’abandi bacikanywe, biba byiza iyo babirahiriye by’umwihariko bakajya mu muryango bagakomeza ibikorwa byiza, bagakomeza mu murongo w’indangagaciro na kirazira biranga Inkotanyi.”
Umutoni Justine yasoje avuga ko nk’ubuyobozi bwa RPF-Inkotanyi bazakomeza gukurikirana abo banyamuranyo bashya kuko nta mubyeyi ubyara umwana ngo aterere iyo.
Hari byinshi bazabafasha nko kubahugura no gukomeza gukora ubukangurambaga bubibutsa gukomeza indangagaciro na kirazira biranga igihugu cy’u Rwanda n’Umuryango RPF-Inkotanyi.
Ohereza igitekerezo
|
Muraho neza ndabakunda cyane nange ndifuza kuba umunyamuryango wa RPF gusa mfite urubyiruko Rusaga 60 turifuza kuba umwe muri mwe tugafatanya guteza imbere igihugu cyacu ndabasabye mutwemerere tugire nigikorwa dukora muri ayamatora nukuri ndabasabye kandi ndabakunda cyane nitwa kennedy iranzi 0788776538