Gihundwe: Abaturage barasabwa kwirinda amakimbirane aturuka ku marozi

Umwuka watangiye kuba mwiza mu mudugudu wa Nyandarama, akagari ka Kagara, umurenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi nyuma y’ukwezi havugwa umutekano muke uturuka ku kibazo cy’amarozi hagati y’abaturage.

Kuva ku mugoroba wa tariki 09/07/2012, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, ari kumwe n’inzego zishinzwe umutekano zikorera muri ako karere basuye abaturage batuye akagari ka Kagara ndetse banashyiraho ingamba zo guhashya ayo makimbirane.

Ikibazo cy’amarozi mu kagari ka Kagara cyane cyane mu mudugudu wa Nyandarama cyakajije umurego tariki 02/06/2012 ubwo umukecuru witwa Mukahirwa Donatira yitabye Imana, abatuye muri uwo mu dugudu bakemeza ko azize amarozi, dore ko urupfurwe rwatunguranye.

Mu buhamya bwatanzwe, hari abemeje ko hari abakoresha amarozi.
Mu buhamya bwatanzwe, hari abemeje ko hari abakoresha amarozi.

Nyirabayazana w’iki kibazo ari nawe utungwa agatoki mu rupfu rw’uwo mukecuru ni Nyirumuringa Gratien wigeze gucyura nyakwigendera ariko ntibishoboke ; nk’uko abaturanyi babivuga.

Nubwo atari we wenyine washyizwe ku rutonde rw’abarozi bagera kuri 15 muri ako kagari, abaturage bemeza ko uwo musaza yaroze Donatira ku manywa y’ihangu apfa atarwaye kandi bari bamaze iminsi bapfa imbibi z’amasambu yabo kuko ngo batikanyijwe. Ubwo bushyamirane ngo babonaga bushobora no kuzabyara izindi nkurikizi.

Hari abandi baturage batangaje ko nyakwigendera atishwe n’amarozi ahubwo ko ngo ari igihe cye cyari kigeze, ko ayo marozi avugwa atashingirwaho ngo bitume afatwa nk’ihame kandi nta n’ibimenyetso byayo bihari.

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi arasaba abaturage kwirinda amakimbirane.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi arasaba abaturage kwirinda amakimbirane.

Ubwo umuyobozi w’akarere ka Rusizi yasuraga abo baturage yabasabye guharanira icyabahuza aho guhugira mu bibatandukanya, anabasobanurira ko ayo ari amatiku agamije kubasenya. Yabasabye kuyirinda kuko atuma badakomeza gutera imbere kuko nta bufatanye bushobora kugaragara ahageze amakimbirane.

Mu rwego kandi rwo guhosha ayo makimbirane buri wese yasabwe kwegera mugenzi we bagacoca ibibazo biri hagati yabo, bakihatira kubana amahoro, urwikekwe rugashira, bagakomeza inzira y’iterambere.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 4 )

Abantu ntibakirengagize. AMAROZI ABAHO CYANE IYO ABANTU BATAKIRIYE UMWAMI YESU MU MITIMA YABO.ahubwo Meya wa Rusizi nareke kwirengagiza asabe abakoresha abarozi babihagarike; Abaturagye babigaragaza s barasaze? MAYOR be responsible please

deborah yanditse ku itariki ya: 11-07-2012  →  Musubize

turashima cyane uburyo leta yacu ikomeje kwegera abaturage koko no mubibazo by’amarozi iriyo kugirango ibafashe babane neza!!!!!!

Rutegeranya damien yanditse ku itariki ya: 11-07-2012  →  Musubize

Umuntu ugifite ibitekerezo byo gutunga amarozi ,afite ikibazo kuko ntabwo bigezweho kandi ntacyo bizamumarira uretse kumutesha agaciro gusa.
Turasaba leta y’urwanda ko yadufasha abantunkabo bakamenyekana kandi bagahanwa kuko uwo ni umuco mubi.murakoze

NSABIGABA Boniface yanditse ku itariki ya: 11-07-2012  →  Musubize

Hari ikijya kintangaza, nta gihugu ndabona gikoresha abaturage amanama nk’u Rwanda! Akenshi kandi usanga bibereye mu nyungu za Politiki gusa! Amarozi se ninde uyobewe ko abaho? Maze biranavugwa ko no mubakomeye batuyobora bamwe muribo bayakoresha bikiza abo badashaka...

yanditse ku itariki ya: 10-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka