Gihorobwa: Abaturage bakomeje gusaba kwishyurwa imyaka yabo yangijwe

Nyuma yo kwizezwa kwishyurwa imyaka yabo yangijwe hatunganywa imihanda muri quartier ya Gihorobwa mu mujyi wa Nyagatare, abaturage bavuga ko iki gikorwa cyatinze mu gihe akarere kari katangaje ko bazishyurwa ku mafaranga y’ingengo y’imari ya 2013-2014.

Hagati aho ariko ubuyobozi bw’akarere burihanganisha aba baturage kuko ikibazo cyabo kigikurikiranwa kandi kikaba kizakemuka vuba.

Ku wa 29 Gicurasi uyu mwaka, ni bwo umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu yari yavuze ko amafaranga yo kwishyura aba baturage azava mu ngengo y’imari y’uyu mwaka.

Gusa baba baturage bavuga ko kuba batarishyurwa bibagiraho ingaruka harimo no kubura imbuto yo gutera muri iki gihembwe cy’ihinga.

Imyaka yaranduwe mu bikorwa byo gutunganya iyi mihanda ni amasaka, ibigori n’imyumbati, ndetse abaturage bavuze ko batunguwe n’iki gikorwa kuko bumvaga nibura hari gutegerezwa ko imyaka yabo yera igasarurwa.

Kuri telephone Bwana Muganwa Stanley, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare ushinzwe ubukungu yatangaje ko amafaranga yo kwishyura aba baturage koko yateguwe akaba yaranasabwe igisigaye akaba ari ukunoza uburyo bwo kubishyura, ari nabwo bazasaba abishyurwa numero za konti bakayabishyura.

Icyo basabwa rero ni ukwihangana, bakaba bizezwa ko ibi bizakorwa mu minsi ya vuba, dore ko no kuba bitarashyirwa mu bikorwa ari ukugira ngo binozwe kurushaho.

Ikindi gitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere na Nyagatare ni uko ku bufatanye bw’akarere na Rwanda Housing Authority, iyi mihanda nimara gutunganywa bizongera agaciro k’ibibanza byo muri iyi quartier bikajyana no kunoza imiturire mu mujyi wa Nyagatare.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka