Gihombo: Abarokotse bagabiye ababarokoye
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke bagabiye inka ababarokoye muri icyo gihe, aba bombi bakaba bibumbiye mu ishyirahamwe bashinze baryita INSHUTI NYANSHUTI mu rwego rwo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.
Abarokotse Jenoside bavuze ko kuba bakiriho babikesha Imana bwa mbere bakabikesha abo yakoresheje mu gihe byari bikomeye ikaba ikibahaye kubaho, bakavuga ko nta kindi bakora uretse gushimira ababashije kubacira icyanzu bakaba bagihumeka.
Kamatari avuga ko byari bigoye kurokoka abicanyi bari biyemeje kutagira n’umwe basiga uzabara inkuru ndetse ko uwabaga yagize impuhwe agahisha Umututsi yashoboraga kwicwa mu gihe yabaga atahuweho ko afite umuntu ahishe, nyamara ngo hari bamwe bemeye guhara amagara yabo bashakisha inzira yo guhisha abantu, abandi babahungishiriza muri Zayire (isigaye yitwa Repuburika iharanira demukarasi ya Kongo).

Abivuga agira ati “abenshi muri twe twahungiye mu rusengero rw’abadivantiste ruba i Muhombori maze Interahamwe zirahabasanga zirabatsemba harokokeye mbarwa, nyamara hari bamwe bagize ubutwari bwo guhisha bamwe muri twe, abandi batwambutsa muri Zayire, kugeza ubu tukaba tugihumeka nta kindi twabakorera rero uretse kubagabira, inka ni impano uha umuntu ukunda”.
Uyu warokotse Jenoside avuga ko iki gikorwa gishimangira ko Abanyarwanda ari umwe kandi bakwiye kurenga ibyabatanyije bakubaka igihugu kizira umwiryane no kwishishanya.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, yabwiye abari bateraniye muri uwo muhango wabaye tariki 15/07/2014 ko iki ari igikorwa cyiza gihamya Ubunyarwanda nyabwo bikerekana ko abaturage b’u Rwanda bafite aho bagana mu kwiyubakira igihugu cyabo.

Yashimye abarokotse Jenoside kuba bibuka ababambukije amazi bigatuma baticwa ndetse abandi bakaba barahishwe ahantu hatandukanye, akemeza ko ari igikorwa gishimangira ubumwe n’ubwiyunge mu ntambwe idasubira inyuma abanyarwanda bamaze kugeraho.
Yagize ati “kuba abarokotse batangiye kugabira ababarokoye ni ikimenyetso cy’ubumwe Abanyarwanda bafitanye bigashimangira Ubunyarwanda nyakuri bijyanye n’icyerekezo cya politiki y’Abanyarwanda mu kwimakaza ibibahuza cyane nk’Abanyarwanda, ibi rero bikaba ariwo musingi nyawe wo kubaka igihugu cyabo”.
Iki gikorwa cyo kugabirana inka hagati y’abarokotse n’ababarokoye ni igikorwa bafashwamo n’umuryango w’Abongereza baba mu idini y’abametodisite libre, hakaba haragabwe nka 3, mu gihe iri shyirahamwe INSHUTI NYANSHUTI rigizwe n’abanyamuryango basaga 30.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Iki ni gikorwa cy’ubumuntu, dukomeze twubake ubumwe n’ubwiyunge mubanyarwanda kandi turashimira ubufatanye n’abanyamadini cyane cyane IMLR na Bishop waryo Samuel KAYINAMURA mukwimakaza umuco wo gushyigikira gahunda za Leta.
aba ndabashimiye nanjye ntabwo bibagiwe bagenzi babo babanye mu ntambara.
yego maama umutima wo gushimira uwakugiriye neza ukomeze ukure rwose kuko ni umuco werekan Ubuntu, kukarusha mu Rwanda birerekana ikigero ubumwe ni ubwiyunge kigezeho ibi nibyo kwishimira rwose, mukomereza aho, erega dufite ubuyobozi bwiza ibi byose ni umusaruro w’ubuyobozi bwiza
ibi bintu ni byiza cyane! biragaragara ko bahora babaziirikana ku gikorwa bakoze njye nita icy’ubutwari.