Gihamya y’uko Bikira Mariya ari mu ijuru irahari - Abakirisitu Gatolika

Abakirisitu Gatolika ku Isi yose bizihije umunsi mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, uba tariki ya 15 Kanama buri mwaka, bamwe muri bo bawizihirije ku butaka butagatifu i Kibeho, aho bemeza ko kuhabonekera k’uwo mubyeyi ari gihamya y’uko ari mu ijuru.

Francine Mukeshimana ni umwe mu bitabiriye kwizihiriza uyu munsi mukuru w’Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya i Kibeho, avuga ko impamvu abakirisitu benshi bajyayo kwizihiza uyu munsi, ari ukubera ko umubyeyi Bikira Mariya yahabonekeye, kandi kuri we yumva aba yanakoze urugendo nyobokamana rumufasha kwegera uwo mubyeyi, ndetse akanamwisunga mu isengesho igihe amwiyambaza avuga ishapure.

Ati “Ntabwo ari jyewe jyenyine kuko twese tuba twizihije uyu munsi w’Ijyanwa mu ijuru ry’umubyeyi wacu Bikira Mariya ndetse no kw’Isi hose barawizihiza”.

Habarurema Jean Claude nawe yemeza ko umubyeyi Bikiramariya yajyanywe mu ijuru, kuko amabonekerwa yabereye i Kibeho abihamya ku bamwemera.

Ati “Umunsi nk’uyu utwibutsa ko umubyeyi wacu Bikiramariya ari mu ijuru, adusabira kandi gihamya twe abakirisitu turabihamya, dushingiye ku mabonekerwa y’umubyeyi yabereye i Kibeho”.

Abakirisitu bakunda kwizihiriza Asomusiyo i Kibeho
Abakirisitu bakunda kwizihiriza Asomusiyo i Kibeho

Padiri Cyprien Havugimana, yavuze ko uyu munsi mu kuru w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya uvuga byinshi ku bakirisitu Gatolika ku Isi hose.

Ati “Ntabwo yapfuye, ahubwo Imana yamugororeye ikuzo imuzamura mu ijuru, hamwe n’umubiri na Roho ye”.

Padiri Hvugimana avuga ko Imana yanze ko umubiri wa Bikira Mariya umenya ubushanguke nk’abantu basanzwe, kuko ari Nyina w’umwana wayo kandi atigeze arangwaho n’icyaha na kimwe.

Ati “Bikira Mariya yajyanywe mu ijuru, kuko Imana itashoboraga kwemera ko umwana wayo aheranwa n’urupfu. Ni nako itari kwihanganira ko uwo yateguye mbere y’iremwa ry’ibisiza n’imisozi, ikamugira umuziranenge, yashangurwa n’urubori rw’urupfu”.

Intumwa ya Papa nayo yagiye i Kibeho
Intumwa ya Papa nayo yagiye i Kibeho

Uwo mupadiri avuga ko Igihugu cy’u Rwanda ari kimwe umubyeyi Bikira Mariya yabonekeye, agatanga ubutumwa abinyujije mu bana b’abakobwa bigaga i Kibeho, nka kimwe mu bimenyetso bihamya ko umubyeyi wa Jambo ari mu ijuru, asabira abatuye isi kandi ko umwiyambaje atamutererana.

Aha yavuze ko kuri uyu munsi imbaga y’abantu itabarika ijya i Kibeho kwa Nyina wa Jambo, kuhakorera isengesho ryo kumwiyambaza, ndetse n’amahanga asigaye ahakorera urugendo nyobokamana kubera ibitangaza by’amabonekerwa yahabereye.

Abagiye i Kibeho batahana amazi y'umugisha
Abagiye i Kibeho batahana amazi y’umugisha
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umubyeyi Bikiramariya yarapfuye ajyanwa mu ijuru,uyu munsi utwibutsa byumwihariko ko Bikiramariya ari mu ijuru byukuri adusabira! Nifurije abakristu Gatorika bagenzi banjye umunsi mwiza wijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya umubyeyi w’Imana Kandi Nuwacu!

Hitimana yanditse ku itariki ya: 15-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka