Gicumbi: Yaciwe ikiganza agiye gutabara uwibwe

Shumbusho Shaban wo mu Murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi, arembeye mu bitaro bya Byumba nyuma yo gutemwa ikiganza cy’ukuboko kw’imoso kikavaho, ubwo yari atabaye Sebuja wari umaze kwibwa inkoko.

Mu makuru Kigali Today yahawe na Bazizane Jeannette, mushiki wa Shumbusho Shaban watemwe ikiganza, yavuze ko Shumbusho asanzwe akora imirimo inyuranye mu rugo kwa Uwimana Felix, umukozi mu ishuri ryisumbuye rya Bwisige.

Ngo ubwo Uwimana yari mu mirimo ye ku ishuri, umugore we yumvise abajura baza kwiba inkoko, aratabaza abuze umutabara ahamagara umukozi wabo ariwe Shumbusho.

Ngo ubwo Shumbusho yari aje gutabara nyirabuja, yasanze inkoko bamaze kuziba, bajya kuzishakira k’uwo bakeka ko yaba ari we uzibye, witwa Harerimana kuko basanzwe bamuziho izo ngeso.

Bakigera iwe baramubuze bajya kumushakira kwa Muzindutsi Shaban, ngo usanzwe afitanye ubucuti bwa hafi na Harerimana bakekaho ubujura.

Ngo ubwo Shumbusho yageraga kwa Muzindutsi bashakisha Hererimana wakekwagaho kwiba inkoko, ngo Muzindutsi yahise asohokana umuhoro atangira kumutema.

Ati “Musaza wanjye Shumbusho Shaban yahise ajya gushakira uwo mujura kwa Muzindutsi usanzwe ukorana bya hafi na Harerimana, ari nabwo Muzindutsi yahise asohokana umuhoro amusanga ku irembo aramutema”.

Arongera ati “Twe twasanze ikiganza cy’ibumoso cyavuyeho, n’akaboko k’iburyo yagacocaguye ari ibisebekara. Ubu ari mu ndembe mu bitaro bya Byumba, ariko Dogiteri yavuze ko agomba kujyanwa kuri CHUK”.

Mu makuru Kigali Today yahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwisige, Gashema Innocent, yavuze ko Shumbusho Shabani yagiye atabaye nyirabuja wari umutabaje, basanga umujura yamaze kugenda.

Kubera ko uwibye bamukekaga, bagiye kumushakira iwe bamubuze bajya mu rundi rugo bakeka ko ariho yakwepeye.

Gitifu Gashema yavuze ko nyiri urugo bari bagiye gushakiramo uwo mujura wari umaze kwiba inkoko, ngo yisobanuye avuga ko yikanze Shumbusho Shaban aramutema.

Uwo muyobozi avuga ko babiri, ukekwaho kwiba n’uwatemye umuturage, bamaze gutabwa muri yombi, ati “Ari uwibye ari n’uwatemye, bombi twamaze kubafata ubu bari mu maboko ya Polisi Sitasiyo ya Rushaki”.

Ku kibazo cy’uwatemwe, uwo muyobozi yagize ati “Yababaye cyane, ariko arimo gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya Byumba”.

Uwo muyobozi yagize impanuro aha abaturage, ati “Ndasaba abaturage kwirinda ubujura, kuko nk’uwo kuba yaraye amena amajoro ngo agiye kwiba inkoko ebyiri, ntabwo bikwiye kandi afite imbaraga yakagombye gukora. Ikindi ni uko niba ikibazo nk’icyo kibaye n’uwatabara akwiye kuba ari kumwe n’abandi bafatanya, aho kugenda wenyine”.

Arongera ati “Aho yari yagiye gushakira uwo mujura yakagombye kuba yadutabaje nk’ubuyobozi, cyangwa akabwira abari ku irondo bakajyana, iyo bajya gushaka uwo mujura ari benshi ntagende ari umwe, ntabwo byari guteza icyo kibazo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka