Gicumbi: Urubyiruko rusanga gahunda ya Ndi Umunyarwanda ari umurage w’urukundo mu Banyarwanda

Nyuma yo kuganirizwa kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi rutangaza ko kubana neza rugiye kubigira indangagaciro ibaranga ndetse ko ari umurage w’urukundo mu Banyarwanda.

Ibi babitangaje kuri uyu wa 28/4/2014 ubwo baganirizwaga kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda n’icyo igamije ko ari ukunga ubumwe bw’Abanyarwanda bwari barahungabanyijwe n’amateka mabi yaranze u Rwanda yazanywe n’abakoroni ndetse bikaza kugeza Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994.

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko bishimiye iyi gahunda kuko bo bumvaga batarayisobanukirwa neza ndetse ko bagiye kwigisha abandi bana b’urubyiruko kumva ko bose bahuriye kuba ari Abanyarwanda kuruta kwibonamo amoko adafite aho ashingiye ahubwo agamije kubatandukanya akabacamo ibice nk’uko bigwarukwaho na Ntirenganya Alphonse.

Urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi ruganirizwa kuri Ndi Umunyarwanda.
Urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi ruganirizwa kuri Ndi Umunyarwanda.

Hatangimana Janviere avuga ko bamenye ububi bw’amacakubiri kuko bwahezaga bamwe mu bana ntibabashe kugira amahirwe angana mu kwiga ndetse bamwe bakavutswa ubuzima kubera ayo macakubiri.

Ubu ngo bagiye kuba intero y’amahoro aho bari hose ndetse bumvikanishe muri bagenzi babo ko kuba Abanyarwanda ariyo ndangagaciro nyayo bakitandukanya n’ikindi kintu cyose cyabacamo amacakubiri kuko kitaruta kuba bahurirye ku rurimi rumwe, uruhu rumwe cyane kuba ari Abanyarwanda bose.

Ngo uru rubyiruko ruzarwanya ikibi cyose cyatandukanya Abanyarwanda ndetse kikaba cyakongera kuganisha igihugu kuri Jenoside.

Twagirayezu Edouard arimo yigisha abana kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Twagirayezu Edouard arimo yigisha abana kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Umukozi ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu karere ka Gicumbi akaba afite n’inshingano zo gukurikirana abana, Twagirayezu Edouard, atangaza ko kwigisha abana gahunda ya Ndi Umunyarwanda ari ukubaha umurage mwiza wo kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza.

Ngo ibi bizabafasha kwibonamo Ubunyarwanda kurenza kwibonamo ibindi bintu byose byabacamo ibice kuko ubunyarwanda aribwo bahuriyeho ndetse bakarwanya n’ikindi kibi cyose cyatandukanya Abanyarwanda bahereye ku ngaruka mbi amacakubira yazanye mu gihugu cy’u Rwanda yaje kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ernestine Musanbera

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka