Gicumbi :Umunsi w’Umuganura wabaye umwanya wo gusuzuma ibyo bamaze kugeraho
Ubwo hizihizwaga Umunsi w’Umuganura mu Karere ka Gicumbi kuri uyu wa 7 Kanama 2015, abaturage bagaragaje ko bawufata nk’umunsi wo gusuzuma ibyo bamaze kugeraho mu iterambere ndetse bakanareba ibyo bagomba kongeramo imbaraga kugirango bakomeze bizatere imbere.
Mu gihe ahandi mu gihugu hose hizihijwe Umunsi w’Umuganura ku wa 7 Kanama 2015, abaturage bose bahuriye mu midugudu ku wa 6 Kanama 2015 baba ari bwo bawizihiza.

Abo mu Murenge wa Kajyeyo bo bagaragaje ko bawufata nk’umwanya wo kuvuga ibyo bagezeho ndetse banahiga ibyo bazakora mu miryango yabo kugira ngo itere imbere.
Nteziyaremye Theoneste, utuye mu Murenge wa Kajyeyo, avuga ko urugo rwabo rwifuje kwisuzuma bakareba aho bamaze kugera ku munsi w’umuganura bityo bakabasha no kureba ibyo bagomba gukomeza gukora kugira ngo barusheho kwiteze imbere.
Mu mihigo y’urugo rwe n’umufasha we bahigira ku nkingi z’iterambere, imibereho myiza ndetse ubutabera.
Nteziyaremye ngo akaba asanga ku Munsi w’Umuganura ari byiza kumurikira abayobozi batandukanye ibyo bagezeho ndetse bagafata umwanya wo guhiga ibyo bazakora mu mwaka utaha.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, yashimiye abaturage ibikorwa by’indashyikirwa bamze kugeraho ndetse ababwira ko imihigo y’urugo ari yo ituma abantu babasha gutera imbere iyo bashyize hamwe.
Umunsi w’Umuganura ukaba wizihijwe basangira umutsima w’amasaka n’ibigori ndetse banywa ku ntango y’ikigage mazi abaturage basabana n’abayobozi babo.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|