Gicumbi: Umuforomo ari mu maboko ya Polisi akekwaho gusambanya umugore yari agiye kubyaza

Umuforormo wakoreraga ku kigo nderabuzima cya Rubaya mu karere ka Gicumbi ari mu maboko ya Polisi akekwaho gusambaya umugore ubwo yarari kumusuzuma ashaka ku mubyaza mu masaha ya sa kumi z’igitondo kuri uyu wa 23/05/2013.

Uwo mugore yavuze ko ubwo yari avuye mu murenge wa Cyumba akajyera ku kigo nderabuzima cya Rubaya agiye kubyara ubwo yajyaga mu isuzumiro uyu muforomo aho kumusuzuma ngo yaramusambanyije.

Uyu mugore yahise yohereza ku bitaro bikuru bya Byumba aho agomba gusuzumwa hakaboneka ibimenyetso bihamya niba ari ukuri ko yasambanyijwe n’uwo muforomo.

Uwo muforomo nawe mu masaha ya saa sita yajyanywe n’ubuyobozi ku bitaro kugirango asuzumwe ko nta ndwara yaba yanduje uwo mubyeyi wari ugiye kwibaruka umwana dore ko hari amakuru avuga ko uyu muforomo ashobora kuba abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA akaba yari yarageze no kurwego rwo gufata imiti ariko ibyo bikaza kwemezwa na muganga nyuma yo kubapima.

Hagati aho inzego z’iperereza zikomeje gukurikirana uyu muforomo n’uyu mubyeyi n’ibisubizo biri bwemezwe na muganga kugirango hagaragare ukuri nyako.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

muraho! uko mwagiye mubitangaho ibitekerezo bitandukanye, buri wese uko abyumva,ukuri kwashyize kujya ahagaragara"Bosco Mutabaruka yarekuwe!"biragaragara ko uriya mugore yamubeshyeraga cyane cyane ko bivugwa ko uyu mudamu ngo atari ubwa mber ashaka kugerekaho abaganga ibara nkiryo ngo kuko hari undi yashatse kubeshyera; yagira ubwoba akamuha 50000 ngo aceceke! akwiye gukurikiranwa naho aradusebereza abaganga! uyu yafunguwe kuri uyu wa mbere le 3/6. abagore baragwira!

ngendabanga jerome yanditse ku itariki ya: 5-06-2013  →  Musubize

Musigeho kwandagaza abaganga! Kandi i Gicumbi niho hava ibigambo scandal! Wabonye aho umuntu afata undi muntu mukuru ku ngufu? Ntibibaho! Burya natwe
Abagore tuba tubishaka! Mwari muzi ko abagore bamwe badakunda no gukoresha kapote! Iyo gewe
Nashatse inshuti izi kunyaza sinihanganira ko anshyiramo
Kapote! Bindya ahantu ntazi mu mutwe! Mutureke natwe
Turi abantu di!

mimy yanditse ku itariki ya: 25-05-2013  →  Musubize

Birababaje. Umuntu ubana n’ubwandu bwa virus itera SIDA avura ate? we nta makosa afite kuko nta cyizere cy’ubuzima afite,umushiha ni wose, ikibazo kiri ku bamuretse akavura kandi bazi ko yanduye.Hari imirimo idakwiye abanduye.

Damascene yanditse ku itariki ya: 25-05-2013  →  Musubize

Nyamara leta nitabifatira umwanzuro sida irakwirakwizwa n’abaganga ngaho kumazamu ya nijoro ruri hasi ruri hejuru.ntacyo mvuze n’ikigali si shyashya.Umuganga urwaye ubundi avura ate nawe ari nyakwigendera umushiha ari wose mushishoze/MINISANTE

kaka yanditse ku itariki ya: 24-05-2013  →  Musubize

birambabaje kabisa ni igisebo

mugema yanditse ku itariki ya: 24-05-2013  →  Musubize

mbega niba atari imipango y’ab’isi ....!!!

Ku mpande zombi byaba bibabaje pe!

yanditse ku itariki ya: 24-05-2013  →  Musubize

Yezu we!mbega ubugome bw,indengakamere!dore icyo abazungu baturushije: bo iyo umugore agiye kubyara umugabo we aramukurikirana aba ari hafi aho rwose kuburyo umugore we nta kibazo nk’iki yagira!byari bikwiye rero ko no mu Rwanda bihagera!waasanga wamugani bahohoterwa ari benshi bakicecekera dore ko umuco wa kinyarwanda udutegeka guceceka bitaba ibyo tugahinduka iciro ry’imigani!Mana uzamfashe nzashake umugabo iki kibazo cyarakemutse bitabaye ibyo sinabyarira mu Rwanda pe!Mana tabara!

Love yanditse ku itariki ya: 24-05-2013  →  Musubize

Mbega umugabo mubi,gusa iyi nkuru mwanditse muzatubabarire muyikurikirane neza kuko dukeneye kumenya uko byagenze, niba koko yaramwanduje Sida si non byaba arikibazo gikomeye. Tekereza kubona wohereza umudamu wawe ngo ajye kwamuganga nyuma akavanayo kabutindi, gusa ukuri kuzamenyekana neza,ibisubizo b yo kwamuganga byarabonetse, abajya kwisuzumisha rero murabemenge

Ishimwe yanditse ku itariki ya: 24-05-2013  →  Musubize

Ubundi rwose abagore barahohoterwa kuri buriya buryo nuko abenshi batabivuga kubwo gutinya ingaruka mbi byabazanira. Umuti wabyo rero nukureka twebwe abagabo tugahabwa uburenganzira bwo gukurikira abafasha bacu kuva bagitangira gusama kugeza babyaye, ndetse n’igihe cyose agiye kubonana na muganga! kuko hari abaganga batagira ikinyabupfura no kwihangana!

Wamba yanditse ku itariki ya: 24-05-2013  →  Musubize

Ubu njye ndumiwe.Ariko se uyu ni umuforomo cg ni umusazi?Umuntu se asambanya ate umurwayi?Harya ubwo basanze yamwanduje sida yahanishwa iki?Birashoboka ko yaba atari uyu gusa hari n’abandi baganga bashyirwa mu majwi hirya no hino mu mavuriro.Nyabuneka hakorwe iperereza izi nkozi z’ibibi zitaratumarira abagore!!

rukundo yanditse ku itariki ya: 24-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka