Gicumbi: Ukekwaho kwica nyina yajyanywe gusuzumirwa i Ndera

Umusore w’imyaka 25 wo mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi, yajyanywe i Ndera gusuzumwa indwara zo mu mutwe, nyuma yo gukekwaho kwica nyina amukubize umuhini mu mutwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yabwiye Kigali Today ko nyuma y’uko uwo musore yishe nyina, abaturage batanze ubuhamya bavuga ko n’ubundi yarangwaga n’imyitwarire igaragaza ko afite ibibazo byo mu mutwe.

Ati “Ukurikije uko abaturage batanga ubuhamya babivuga bijyanye n’uko bamubonaga, bavuga ko imyitwarire ye ifite ikibazo, n’ubwo kitari cyarasuzumwe mbere wenda ngo habe hari ibitaro bamutwayemo, ariko nk’uko babivuga bagaragaje ko ari umuntu wari usanzwe agaragara nk’ufite ikibazo cyo mu mutwe”.

Arongera ati “Kumujyana i Ndera rero, ni uburyo bwo kumusuzuma kugira ngo barebe niba icyamuteye kwica nyina, gifitanye isano n’ubwo burwayi akekwaho”.

SP Ndayisenga arasaba imiryango kujya yihutira kuvuza umuntu wese ugaragaza ikibazo cy’imikorere n’imyitwarire mibi mu bantu, asaba ko uwo muntu bamwitaho kuko hari ubuvuzi butangwa mu bigo nderabuzima no mu bitaro bibegereye.

Avuga ko mu gihe uwo muntu yitaweho uburwayi butaramurenga ashobora gukira, ati “Turabwira abaturage kugira ngo twirinde ibibazo bishobora kuvuka nk’ibi byabaye, abo bantu bagaragaza ibibazo byo mu mutwe bakwiye kwitabwaho nabo bakavurwa, kuko byagaragaye ko hari abakira iyo bitaweho uko bikwiye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka