Gicumbi: Ubwiherero bw’imidugudu butanga ifumbire, nta mazi y’imvura abacika

Umushinga ’Green Gicumbi’ w’Ikigega cy’Ibidukikije (FONERWA) werekanye imidugudu ifite imisarani itanga ifumbire, hamwe n’ibigega byo mu butaka bifatirwamo amazi y’imvura yose akavomwa nk’ava mu isoko.

Abaturage bubakiwe ibigega mu Murenge wa Rubaya basigaye bahinga imboga bakuhiriza amazi yabyo
Abaturage bubakiwe ibigega mu Murenge wa Rubaya basigaye bahinga imboga bakuhiriza amazi yabyo

Green Gicumbi irimo kubaka iyo midugudu mu mirenge ya Kaniga na Rubaya, aho imiryango 200 itishoboye izavanwa ahitwa mu manegeka.

Enjeniyeri Fulgence Dusabimana, ushinzwe ibikorwaremezo muri Green Gicumbi, avuga ko ubwo buryo bwo gufata amazi no gukora ifumbire ivuye mu misarani, bwamaze kugaragara ko bushoboka nyuma yo kubakira imiryango 40 muri Rubaya.

Kuri ubu barimo kubakira indi miryango 60 mu Murenge wa Kaniga, ikaba iteganya kuzatuzwa mu nzu nshya bitarenze ukwezi kwa Nyakanga k’uyu mwaka wa 2023.

Dusabimana avuga ko ibikorwa byo kubaka byarangiye hamwe n’ibikomeje kugeza ubu, byose hamwe bizatwara Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari 4 na miliyoni 770.

Dusabimana agaragaza uburyo amazi y’imvura igwa ku nzu yose yoherezwa mu bigega binini byubakwa mu butaka, akaba akoreshwa imirimo itandukanye y’isuku, kubaka, ku matungo no kuvomerera imirima.

Ati "Mu gihe ahandi amazi bagurisha ijerikani ku mafaranga 20, hano bashobora kuyagurisha ku giciro kiri munsi ku bifuza kuhira imirima y’imboga na pepinyeri ndetse no kubaka, nta mpeshyi igomba kubaho ahubwo hakeneye guhindura imyumvire."

Ibindi bigega byo mu butaka birimo kubakwa mu Murenge wa Kaniga
Ibindi bigega byo mu butaka birimo kubakwa mu Murenge wa Kaniga

Mu mudugudu wubakirwamo imiryango 60 mu Murenge wa Kaniga, harimo kubakwa ibigega bitandatu, aho buri kigega kizajya cyakira metero kibe(m³) zirenga 100 z’amazi y’imvura, igwa ku bisenge by’inzu.

Dusabimana avuga ko buri kigega gifite agaciro ka miliyoni umunani z’Amafaranga y’u Rwanda, akaba agira inama inzego zitandukanye ziyobora imijyi, gusaba abubaka kujya bafata amazi muri ubwo buryo kugira ngo birinde isuri icukura za ruhurura.

Uwitwa Harelimana Dieudonné utuye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Nyamiyaga mu Murenge wa Rubaya, ari mu bo Green Gicumbi yahaye ibyo bigega mu mwaka ushize wa 2022.

Avuga ko bahora bavoma amazi aturuka muri ibyo bigega bakayuhira amatungo n’imirima y’imboga n’imbuto, n’ubwo umusaruro babona ngo utarasagukira amasoko ya kure.

Ati "Amazi ava ku nzu aragenda yose agahurizwa muri ibyo bigega bitandatu, hari imigezi bubatse hepfo iturukamo ikaba ari yo tuvomaho amazi yo kuhira inka n’imyaka nk’inyanya n’imboga, ndetse no gukoresha ibindi bikorwa byo mu rugo."

Ubwiherero butanga ifumbire
Ubwiherero butanga ifumbire

Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi, Jean-Marie Vianney Kagenza, avuga ko amazi y’imvura yose ava ku bisenge by’inzu zubakwa n’uwo mushinga, agomba gufatwa agakoreshwa imirimo itandukanye aho kujya guteza isuri.

Ifumbire bakoresha mu mirima na yo ntabwo bayikura kure, kuko ubwiherero baba barubakiwe bufite imyobo bibiri, ku buryo uwa mbere iyo wuzuye bawupfundikira bagakoresha uwa kabiri, hagashira amezi atandatu ibyari muri wa mwobo wa mbere byamaze guhinduka ifumbire.

Umwanda woroheje abantu bihagarika, na wo uba wahawe inzira zawo muri ubwo bwiherero budasanzwe, bagahita bawufunguza amazi bakajya kuwufumbiza imirima bitagombereye kuwubika igihe kirekire.

Umushinga Green Gicumbi uvuga kandi ko kugira ngo imidugudu ibane neza n’ibidukikije, amatafari yubakishijwe inzu birinda kuyatwikisha ibiti mu rwego rwo kurengera amashyamba, ahubwo ngo bakosha ibisigazwa by’umuceri n’ibiva mu ibarizo.

Amabati asakaye izo nzu na yo bayasiga amarangi atuma ubushyuhe bw’izuba butagera ku bari mu nzu imbere, ahubwo ngo busubira mu kirere.

Inzu zirimo kubakirwa abaturage bavanwa mu manegeka mu Murenge wa Kaniga
Inzu zirimo kubakirwa abaturage bavanwa mu manegeka mu Murenge wa Kaniga

Uyu mushinga uvuga ko wubakiye abaturage inzu zifite ibyumba bihagije abagize umuryango (bahawe bibiri bibiri cyangwa bitatu), ndetse n’ibikoni bibasha kwakira ibicanwa by’ubwoko bwose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka