Gicumbi: Polisi yahaye abaturage 100 amashanyarazi akomoka ku mirasire
Polisi y’igihugu yahaye abaturage 100 bo mu Karere ka Gicumbi amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, mu rwego rwo kubafasha kubungabunga umutekano.

Abaturage bo mu Murenge wa Giti ni bo bagejejweho bwa mbere aya mashanyarazi, kuko ari ho hatangirijwe icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi “Police Week”, kuri uyu wa kabiri tariki 16 Gicurasi 2017.
ACP Theos Badege, Umuvugizi wa Polisi, yavuze ko aya mashanyarazi azabafasha kumurika mu gihe hari umwijima, akabafasha kurwanya ibisambo.
Yagize ati “Igikorwa cyo gutanga amashanyarazi ku baturage kizatuma umutekano urushaho kubungabungwa kuko hari aharangwaga n’umutekano mucye kubera kuba mu kizima. Bizanatuma kandi abaturage barushaho kwibungabungira umutekano batanga amakuru ku gihe.”

Kamayirese Germaine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) ushinze ingufu n’amazi, yavuze ko icyo gikorwa kigiye gufasha abana kwiga neza n’ababyeyi bagakora imirimo itandukanye ibateza imbere.
Alphonsine Nyirabizeyimana, umwe mu bahawe aya mashabyarazi, avuga ko bishimiye kuva mu icuraburindi, kuko ubusanzwe bajyaga bifashisha amatoroshi n’ibikenyeri mu kubonesha mu nzu.

Ati “Abana banjye bajyaga bava ku ishuri amakaye bakayajugunya hariya, kubera kutabona uko basubiramo amasomo. Ariko ubu njya kuryama abana bagasigara biga barangiza bagakora ku rukuta, amatara akazima bakajya kuryama.”
Aya mashanyarazi azahabwaa abaturage ibihumbi bitatu mu gihugu hose. Muri Police Week bazakora n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo guhanga imihanda, kubakira ubwiherero abaturage no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
turashimira police yacu yakoze igikorwa cyiza cyane turayishimiye ikomereze aho
police yacu ,ni iyambere kbs