Gicumbi: Polisi yagaruje amafaranga arenga miliyoni ebyiri yari yibwe umucuruzi

Mu mpera z’icyumweru gishize Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gicumbi yagaruye Amafaranga y’u Rwanda 2,477,000 yari yibwe umukozi w’uruganda rwa SKOL, ayo mafaranga bicyekwa ko yibwe n’umusore witwa Tuyisingize Pacifique w’imyaka 20, akaba yarafashwe ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage batanze amakuru y’aho yihishe.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, SP Jean Bosco Minani, yavuze ko mu mpera z’icyumweru gishize, Tuyisingize Pacifique usanzwe ari umutandiboyi (Kigingi) w’imodoka y’uruganda rwa SKOL itwara ibinyobwa, ayo mafaranga bicyekwa ko yayibye ubwo bari baje guparika imodoka kuri depo y’urwo ruganda mu Mujyi wa Byumba.

Yagize ati “Umushoferi avuga ko yajyanye na Tuyisingize gucuruza ibinyobwa bya Skol ahantu hatandukanye mu bakiriya bagarutse mu masaha ya saa moya z’ijoro bagiye guparika imodoka, ni bwo Tuyisingize yasohotse mbere aterura igikapu cyarimo ya mafaranga bari bacuruje ahita acika. Shoferi abonye ko yibwe anahamagaye telefoni ye agasanga yayikuyeho, yahise ahamagara Polisi arayibimenyesha natwe duhita dutangira igikorwa cyo kumushaka, ni bwo twamenye amakuru ko yagiye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Kisaro, abaturage baturangira aho yihishe arafatwa”.

SP Minani yavuze ko bakimara kumufata basanze agifite cya gikapu kirimo ya mafaranga bahita bahamagara ba nyiri amafaranga baraza barayabara basanga yose aruzuye. SP Minani yaboneyeho gushimira abaturage babigizemo uruhare kugira ngo Tuyisingize afatwe.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi yakanguriye abafite ingeso yo kwiba kubicikaho bagakura amaboko mu mufuka, bagakora bakiteza imbere.

Ati “Uyu Tuyisingize ni umusore ukiri muto ufite imbaraga zo kuba yakora akiteza imbere, cyane ko yari yaragiriwe icyizere agahabwa akazi n’ururuganda rwa Skol none aracyekwaho kuhiba. Turakangurira abantu kwirinda kurarikira iby’abandi kuko ubifatirwamo ugakurikiranwa n’amategeko byaguhama ugahanwa”.

Mupenzi Bonifrida uhagarariye uruganda rwa SKOL mu Karere ka Gicumbi yashimiye uruharere rwa Polisi mu kugaruza ayo mafaranga, avuga ko kuba barayitabaje igahita ibatabarira ku gihe ari byo byatumye ayo mafaranga aboneka.

Ati “Byagaragaraga ko bitoroshye kuba twakongera kubona amafaranga yacu nyuma yo kuyibwa ariko aho tubimenyeshereje Polisi yahise aboneka ku munsi yibiweho, ni ibintu dushimira Polisi y’u Rwanda. Ndibutsa n’abandi ko mu gihe bahuye n’ikibazo runaka bajya bahita bihutira kubimenyesha Polisi”.

Uwafatanywe ayo mafaranga
Uwafatanywe ayo mafaranga

Tuyisingize yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba kugira ngo hakorwe iperereza, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Polisi yurwanda ikwiye gushimwa

Niringiyimana yanditse ku itariki ya: 23-03-2022  →  Musubize

Uriya mubyeyi uhagarariye Skol Gicumbi agira impuhwe nyinshi, yizera abantu bose. Ariko kubera ko Abantu bahindutse bamwitura kumuhemukira. Gusa Ni umunyabwenge ntiwapfa kumwiba ngo umuheze.

Kwizera yanditse ku itariki ya: 17-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka