Gicumbi: Polisi iraburira abishora mu biyobyabwenge na magendu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, iraburira abishora mu bikorwa bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, ndetse n’ubucuruzi bw’ibintu bitemewe kubireka hakiri kare, mu kwirinda kugongana n’amategeko ahana mu gihe hagize ufatiwe mu byaha nk’ibyo.

Abaturage bibukijwe ko kwishora mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge, kubinywa no kubitunda bigira ingaruka ku buzima bikanateza umutekano mucye
Abaturage bibukijwe ko kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, kubinywa no kubitunda bigira ingaruka ku buzima bikanateza umutekano mucye

Polisi iratangaza ibi nyuma y’aho mu turere dutandukanye tw’iyo Ntara, hakomeje kugaragara abantu barenga ku mategeko bakishora mu bikorwa byo gutunda, kunywa ndetse n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge na magendu.

By’umwihariko mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Cyumba, Akagari ka Rwankonjo, ku wa Gatatu tariki 22 Nzeri 2021, habereye igikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge bigizwe na litiro 150 za Kanyanga, ibiro 202 by’ikiyobyabwenge cyitwa Mayirungi, byiyongeraho ibiro 7 by’urumogi ndetse n’ibinyobwa by’ibikorano bitujuje ubuziranenge, ibicuruzwa byarengeje igihe n’ibyafashwe bitwawe mu buryo bwa magendu bikuwe mu gihugu cya Uganda.

Abaturage bitabiriye icyo gikorwa bafatanyije n’inzego z’umutekano n’izishinzwe ubutabera muri ako gace, kumena ibyo biyobyabwenge n’ibyo bicuruzwa bitemewe.

Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, atangaza ko abakomeje kwishora mu biyobyabwenge na magendu, ari na ko bagwiza amakosa yo kunyura mu nzira zitemewe n’amategeko, bakomeje kudindiza iterambere ry’igihugu na bo ubwabo batiretse.

Byose byafatiwe mu Mirenge ya Cyumba na Kaniga yo muri Gicumbi
Byose byafatiwe mu Mirenge ya Cyumba na Kaniga yo muri Gicumbi

Yagize ati “Tuributsa abaturage ko iterambere ry’igihugu ribareba, kandi ko ritagerwaho mu gihe hakomeje kugaragara abatubahiriza amategeko n’amabwiriza igihugu cyashyizeho. Ibiyobyabwenge bikomeje kugira uruhare rukomeye mu kwangiza ubuzima bwa benshi yaba mu buryo bw’imitekerereze n’umubiri, bikomeje kuba intandaro y’isenyuka ry’ingo nyinshi, no guhungabanya umutekano. Akaba ariyo mpamvu tuburira abakibirimo, kubireka hakiri kare batarafatwa ngo ubutabera bubibaryoze”.

Uwo muyobozi avuga ko Polisi ikomeje kuba maso, yaba mu bugenzuzi ikora buri munsi bugamije gutahura abacyishora mu bikorwa nk’ibi, kuko binyuranyije n’amabwiriza ya Leta.

CIP Ndayisenga, asaba abaturage kurushaho kuba maso no gufatanya mu guhanahana amakuru y’abakibigaragaramo.

Agira ati “Dushishikariza n’abafite amakuru y’abantu bafite aho bahuriye n’ibiyobyabwenge cyangwa ubwo bucuruzi bw’ibintu bya magendu, kujya batungira agatoki inzego zishinzwe umutekano, kugira ngo bizorohe kubafata bakumirwe hakiri kare bataroreka ubuzima bw’abantu”.

Ibiyobyabwenge n’ibicuruzwa bitemewe byamenwe, bibarirwa mu gaciro ka Miliyoni zikabakaba zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda. Byagiye bifatwa mu bihe bitandukanye, mu Mirenge ya Kaniga na Cyumba mu Karere ka Gicumbi, kuva muri Gicurasi kugera muri Kanama 2021, mu bugenzuzi bukorwa n’inzego zishinzwe umutekano harimo Polisi na RIB hamwe n’Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’Imiti (FDA), hagamijwe gukumira ibiyobyabwenge ndetse n’ibiribwa bitujuje ubuziranenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka