Gicumbi: Nyuma y’imyaka 8, bamenye ko amafaranga miliyoni 2 bise ay’umuriro w’amashanyarazi bayatswe mu buriganya
Abaturage bo mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi bamaze imyaka 8 baratanze amafaranga arenga miliyoni ebyiri ngo bakwaga n’abababwiraga ko ngo ari umusanzu leta ibaka ngo bazabone umuriro w’amashanyarazi, ariko ubuyobozi bw’akarere na EWSA ishinzwe gutanga uwi muriro bemeje ko ayo mafaranga batigeze bayakira kandi n’ababayasabye bakoze amakosa kuko bitemewe.
Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kaniga yabwiye Kigali Today ko bamaze iminsi mike bamenye ko hari abaturage batswe amafaranga mubyo ngo bitaga amatsinda yo gukusanya amafaranga azakoreshwa mu kugezwaho umuriro w’amashanyarazi, ariko bakaba bataraboonye umuriro kandi n’amafaranga batazi aho yarengeye.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa yavuze ko babanje gukeka ko ari ibihuha by’abaturage, ariko ngo babikurikiranye neza basanga koko abo baturage baratanze amafaranga yabo bayanyujije mu matsinda atatu kandi ngo bari baranatoye abaturage bagenzi babo bagize komite zicunga ayo mafaranga.
Abaturage ba Kaniga ngo bakoze amatsinda atatu yitwaga Twitezimbere, Taba na Runyinya ariko ngo bamwe mu bayobozi b’ayo matsinda baje kumvikana batangira kujya babikuza ayo mafaranga aho babaga barayabikije kuri banki abaturage bayatanze batabizi.
Amafaranga ngo yahawe umukozi wa EWSA nka ruswa ngo yihutishe ikibazo cyo kubona amashanyarazi.
Ubuyobozi mu gukurikirana iki kibazo bwaje gusanga koko ayo mafaranga yarabikujwe n’abantu batatu muri bamwe mu bayacungaga. Aba bakekwaga ariko ngo bitabye inzego za polisi ikorera mu karere ka Gicumbi bemera ko aribo bayabikuje ngo ariko ngo ntabwo bayariye ubwabo, ahubwo bayahaye umuntu ngo batazi wababwiraga ko ari umukozi wa EWSA, akaba ngo yari kubafasha kwihutisha ikibazo cyabo bakazabona amashanyarazi bwangu.
Umwe mu bakurikiranywe n’ubuyobozi abazwa aho ayo mafaranga y’abaturage bari mu itsinda abereye umuyobozi yagiye yemera ko ayo mafaranga aribo bayakuye kuri iyo konti bakayaha umuntu batazi ariko wababwiraga ko ari umukozi wa EWASA.
Uhagaraiye ishami rya EWSA mu karere ka Gicumbi witwa Rubayita Gilbert ababijijwe iby’ayo mafaraga yatangaje ko ayo mafaranga ntayigeze agera kuri konti ya EWSA kandi ko icyo kibazo cy’abo baturage ntacyo EWSA yigeze imenyeshwa.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe ubukungu n’iterambere Kagenzi Stanislas avuga ko abo bemeye ko bayabikuje babasabye kuyishyura kuko ibyavuye mu iperereza bigaragazaga ko batabasha gusobanura uko bafashe amafaranga asaga ibihumbi 600 ngo bapfe kuyaha umuntu batazi kandi utanabereka ibyangombwa bye ngo bamenye koko ko ari umukozi wa EWSA.
Uyu muyobozi mu karere yabwiye Kigali Today ko muri gahunda bafite bateganya gusubiza abo baturage amafaranga yabo bakayagabana uko bayatanze kuko ubu muri gahunda ya leta umuriro w’amashanyarazi uri gukwirakwizwa mu karere kose ka Gicumbi kandi ku buntu, nta muturage usabwa ifaranga muri icyo gikorwa cy’iterambere leta yageneye abaturage ngo bagere ku iterambere.
Bamwe mu baturage batanze ayo mafaranga bo batangaje ko bishimiye ko ubuyobozi bw’akarere bwabafashije kumenya aho amafaranga yabo aherereye ndetse n’abayariye bakaba bazayagarura kandi ko bizeye kuzabona umuriro nta kiguzi.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
OK OK OK OK OK OK OK OK OK OK
abayobozi bagaragaza uburiganya mu bar=turage bashaka kubaka ibyo bakabahereyeubuntu bah=jye bahanwa kuko sinumva ukuntu iki kibazo cyaba kitazwi n;urwego runaka nkuko bose bahakana, abaturage bagobe bahabwe amaafaranga yah=bo kandi bitewe n;ububababare bafite bahabwe uyu muriro
Ni byiza cyane kurenganura abaturage. Abayobozi ba Gicumbi bazanakurikirane abakoreshaga mu materasi y’indinganire, buri cyumweru bakataga umubyizi bakabeshya abakozi ngo amafranga babakase ni aya Kagame. Ibaze rwose kubeshyera HE ngo arya umubyizi umwe w’umuturage utuye Yaramba. Njye babimbwira SINABYEMEYE kdi SINZABYEMERA, kuko sinshobora kwemera ko H.E. yakwaka 1000 buri cyumweru ku muturage w’umukene ufashwa na VUP.
ABAYOBOZI BA GICUMBI RERO BAKURIKIRANE ABO BA RUSAHURIRAMUNDURU BABESHYERA ABAYOBOZI BAKURU B’IGIHUGU.