Gicumbi na Kabare bigiye hamwe uburyo bwo kunoza umutekano w’uturere twombi

Itsinda ry’abayobozi b’Akarere ka Gicumbi ryagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu karere ka Kabare ko mu gihugu cya Uganda mu rwego rwo kwiga uburyo bwo kunoza umutekano w’uturere twombi.

Ibibazo by’abantu bambuka imipaka mu buryo butemewe n’amategeko n’ikibazo cya kanyanga yinjizwa mu Rwanda iva mu gihugu cya Uganda ni byo byibanzweho muri iyo nama yabereye kuri hotel ya Arcadia Cottages ku nkengero z’ikiyaga cya Bunyonyi mu karere ka Kabale tariki 25/5/2012.

Inama yahuje abayobozi b’inzego zitandukanye zo mu karere ka Gicumbi n’aka Kabale yari igamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo gahunda zikorerwa ku mupaka wa Gatuna n’umutekano ku mpande zombi z’uwo mupaka basangiye birusheho gutera imbere.

Abari muri iyi nama bumvikanye ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abandi bayobozi babishinzwe bagiye gukora ubukangurambaga mu baturage babashishikariza gukoresha imipaka aho bishoboka, mubyo bazifashisha harimo radiyo z’abaturage zikorera mu turere twombi.

Sindayigaya Edouard ushinzwe umutekano mu karere ka Gicumbi ajyasabye ko n’ubwo abaturage bo mu karere ka Kabale bemerewe kuzikora, bazikorera kure y’imipaka kuko biri mu bituma Abanyarwanda bazibona mu buryo buboroheye bigahungabanya umutekano w’u Rwanda.

Abari muri iyi nama bagaragaje ikibazo cy’ivunjisha rikorwa mu kajagari bigasa n’ibiteza umutekano muke abashaka amadovise. Abo ku ruhande rw’u Rwanda bagaragaje ko nta kibazo bafite kuko abavunjayi babo bamaze kubabumbira mu mashyirahamwe ku ruhande rwa Uganda nabo babizeza ko bagiye kubikora muri ubwo buryo.

Ku ruhande rw’u Rwanda kandi bagaragaje ikibazo cy’isuri iva mu misozi ya Kabare bikangiza imirima y’icyayi b n’uruganda rwa Murindi. Ku ruhande rwa Uganda ntibatunganya imiyoboro y’amazi ava mu gishanga bigatuma amazi aturutse mu Rwanda hari aho agera agasubira inyuma akaza kwangiza icyayi. Na none ku ruhande rwa Uganda bemeye ko bagiye gukurikirana iby’iki kibazo.

Inama yahuje uturere twa Gicumbi na Kabare yitabiriwe n'intumwa zitandukanye ku mpande zombi.
Inama yahuje uturere twa Gicumbi na Kabare yitabiriwe n’intumwa zitandukanye ku mpande zombi.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Nyangezi Bonane, yashimiye akarere ka Kabare kabemereye ko bigira hamwe ibibazo bahuriyeho n’uturere twombi kuko utu turere duhuje ubuzima kandi turegeranye cyane kuko n’umupaka ubatandukanya ni ubutaka bitandukanye n’ahenshi usanga hacamo umugezi.

Abaturage bafite ibyo bahuriyeho haba mu bucuruzi no mu buzima bwabo ndetse n’ururimi bavuga rumwe bita Uruciga kuko hagati yabo babasha kumvikana mu mvugo yabo.

Nyakayiro Cocks Apuyu wari uhagarariye abo ku ruhande rwa Kabare nawe yatangaje ko yanyuzwe n’uko ibibazo byari byagaragajwe babiganiriyeho kandi bikabonerwa ibisubizo. Asanga igisigaye ari ukubishyira mu bikorwa maze uturere twombi tugakomeza kugirana ubumwe hagati yatwo twombi.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu mugabo nyangezi ni umunyamahugu atuye mukibanza yahuguje nawe abarwa mubahungabanya umutekano w’abaturage

Habimana Joseph yanditse ku itariki ya: 26-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka