Gicumbi: Minisitiri Fazil yashimye uburyo abana bitabwaho muri gereza

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana yashimye uburyo abana babana na ba nyina muri gereza ya Gicumbi bitabwaho haharanirwa ko uburenganzira bwabo budahungabana.

Ibi yabitangaje kuwa 16/01/2015 ubwo yasuraga gereza nkuru ya Gicumbi mu rwego rwo kuganira n’imfungwa n’abagororwa.

Mbere y’uko aganira n’imfungwa n’abagororwa, Minisitiri Harerimana yabanje gutambagizwa gereza ya Gicumbi yerekwa bimwe mu bikorwa ifite birimo ubworozi bw’inka za kijyambere ari nazo zitanga umukamo w’amata ahabwa abo bana, imirima ihinzemo imboga, ndetse n’imyaka itandukanye byose byifashishwa mu gutunga abo bana hamwe n’abandi bafungwa bakenera indyo yihariye ku buzima bwabo.

Uyu mwana abana na nyina muri gereza ya Gicumbi.
Uyu mwana abana na nyina muri gereza ya Gicumbi.

Minisitiri Harerimana yashimye uburyo bwihariye bwo kwita kuri abo bana no gufasha bamwe mu barwayi bafite ikibazo cy’imirire cyangwa uburwayi butuma bahabwa indyo yihariye. Bimwe mu biryo abo bana bahabwa harimo amata yo kunywa, inyama, imboga n’imbuto.

Ibi bigaragaza ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa mu Rwanda ndetse hakaba n’umwihariko w’abo bana bakiri bato baba bari kumwe na ba nyina aho bafungiye, nk’uko minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu abitangaza.

Minisitiri Harerimana ashima uburyo abana babana na ba Nyina muri gereza ya Gicumbi bafashwe.
Minisitiri Harerimana ashima uburyo abana babana na ba Nyina muri gereza ya Gicumbi bafashwe.

Muri uru ruzinduko kandi hanagarutswe ku gutereka imisatsi ku gitsina gore Minisitiri Harerimana avuga ko ari uburenganzira bwabo cyane ko mu bihano baba barakatiwe ntacyo kwiyogoshesha kirimo.

Kuba mbere abagore bafunze barasabwaga kwiyogoshesha ngo byari uburyo bwo kwirinda umwanda wakurura kurwara inda, ariko ngo ubu nta mpamvu zo kubabuza gutereka imisatsi yabo kuko gereza zifite isuku ihagije.

Ati “gutereka umusatsi ni uburenganzira bwabo no kutawutereka nabyo n’uburenganzira bwabo, twe icyo dukurikiza ni amategeko y’urukiko n’uburenganzira bwa muntu”.

Zimwe mu mboga zigaburirwa abana babana na ba Nyina muri gereza ya Gicumbi.
Zimwe mu mboga zigaburirwa abana babana na ba Nyina muri gereza ya Gicumbi.

Ibijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abafungiye muri gereza nkuru ya Gicumbi byemezwa n’abahafungiye, aho ubahagarariye yagaragarije minisitiri ufite amagereza mu nshingano ko serivise zose bakenera bazihabwa uko bikwiye.

Abana 5 nibo babana na ba nyina muri gereza nkuru ya Gicumbi bakazasubizwa mu miryango yabo bamaze kugira imyaka 4.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muri ino myaka ugenda ubona amagereza arushaho kwita ku bagororwa kurushaho kuburyo bitantangaje kumva ko n’abana b’abagororwa bafashwe neza cyane

peter yanditse ku itariki ya: 19-01-2015  →  Musubize

abana ni abaziranenge aho bari hose kandi ibi byo gutereka imisatsi mininter yakoze neza kuko kugira umusatsi bitavuze ko utagororwa ngo bikunde

nikuze yanditse ku itariki ya: 19-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka