Gicumbi: Kuramukobwa yahawe inzu, atandukana no guhora acumbika

Kuramukobwa Aline wo mu Mudugudu wa Kabacuzi, Akagari ka Gatobotobo mu Murenge wa Giti, yashyikirijwe inzu yubakiwe n’abagize Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Gicumbi, ifite agaciro ka miliyoni zirindwi, ndetse banamuremera ibiribwa n’ibikoresho byo mu rugo hamwe n’imashini yo kudoda.

Yishimiye inzu yashyikirijwe
Yishimiye inzu yashyikirijwe

Kuramukobwa ni umubyeyi ufite abana 2, umukuru muri bo afite imyaka 7 naho umuto afite imyaka 3, aba mu kiciro cya mbere cy’ubudehe agahabwa inkunga igenerwa abatishoboye.

Uyu mubyeyi yabagaho acumbika ndetse rimwe na rimwe umurenge ukamwishyurira icumbi, kuko umugabo bashakanye batakari kumwe kubera imyitwarire y’ubusinzi.

Kuramukobwa yasazwe n’ibiyishimo byo kuba bamutekereje, bakamuha inzu ndetse n’ibyo kurya n’ibikoresho azifashisha mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ati “Jyewe ndishimye cyane kuba barantekerejeho nk’umwe mu bantu batishoboye nkaba mbonye aho kuba, ndabashimiye cyane, kuko nta byiringiro byo kubona aho kuba nari mfite”.

Ubwo batahaga inzu ya Kuramukobwa
Ubwo batahaga inzu ya Kuramukobwa

Iyi nzu yayishyikirijwe tariki ya 15 Ukwakira 2022 ku munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, mu rwego rwo kumuremera bitewe n’imibereho mibi yari afite ituruka ku bumuga abana nabwo.

Uwamurera Olive ahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Gicumbi, avuga ko uyu mubyeyi asanzwe afite ubumuga bw’ingingo (amaguru), bigatuma agira imibereho igoye cyane kuko mu buzima bwe bwa buri munsi nta hantu ho kuba yagiraga n’abana be, bituma bamutekerezaho nk’umwe mu bantu bagomba kwitaho, bakamufasha kuva mu buzima bumugoye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, avuga ko iki gikorwa ari cyiza kandi ko muri ako karere bagomba kugikomeza.

Abayobozi baganiriza Kuramukobwa nyuma yo kumushyikiriza inzu ye
Abayobozi baganiriza Kuramukobwa nyuma yo kumushyikiriza inzu ye

Yashimiye Inama y’Igihugu y’Abagore muri aka karere ku nzu bubakiye Kuramukobwa, ndetse anamwemerera kuzamuha abantu bamuhugura gukoresha imashini iboha imipira.

Ati “Uruhare rwacu nk’akarere natwe tuzamushakira abantu bamufasha kwiyibutsa kongera kuboha imipira, namara kubimenya atangire akohe yiteze imbere abashe no kurera abana be”.

Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro wari ufite insanganyamatsiko igira iti "Iterambere ry’Umugore wo mu Cyaro, Inkingi y’Ubukungu bw’Igihugu”.

Bamuhaye ibyo kurya n'ibikoresho byo mu nzu
Bamuhaye ibyo kurya n’ibikoresho byo mu nzu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka