Gicumbi: Imiryango 2457 ituye muri high risk zones barashakirwa aho bazimurirwa
Abanyagicumbi batuye ahacukurwa amabuye n’imicanga, mu bishanga, ku manga ndetse no kumanegeka y’inzira cyangwa hejuru ku musozi (ahitwa high risk zones) bakomeje kubarurwa mu mirenge yose igize akarere ka Gicumbi ngo bashakirwe aho bimurirwa heza.
Umukozi ushinzwe imiturire mu karere ka Gicumbi, Nyakagabo Emile, atangaza ko icyegeranyo cyakozwe n’ikipe n’abashinzwe imiturire, Ingabo, Polisi ndetse n’abaturage; basanze mu karere ka Gicumbi imiryango 2457 ituye ku buryo ishobora kugerwaho n’ibiza biturutse kuri iyo miturire.

Iyo miryango igomba kwimurwa ku buryo bwihuse, kuko mu bihe by’imvura bahora bahangayikishijwe n’uko ishobora kubatwara. Ubuyobozi buzagenera ubufasha iyi miryango hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe babarizwamo n’ubushobozi bwa bo.
Mu nkunga zizatangwa, harimo kubashakira ibibanza, kubaha amabati, no kubaha umuganda wo kububakira.
Igikorwa cyo kubimura kiri kwigwaho n’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi kuburyo n’abatuye munsi yi’inzira cyangwa munsi y’umuhanda nabo bashobora kuzimurwa igihe hakozwe inyigo bagasanga hateza impanuka.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|