Gicumbi: Ikigo nderabuzima cya Mulindi kigiye gukurwa mu manegeka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buratangaza ko mu gihe gito kiri imbere, Ikigo nderabuzima cya Mulindi kizimukira mu nyubako nshya kandi zagutse kugira ngo kibashe gutanga serivisi zinoze.

Mu mezi atandatu kizaba cyuzuye abakigana bahabwe serivisi mu buryo bunoze kandi bisanzuye
Mu mezi atandatu kizaba cyuzuye abakigana bahabwe serivisi mu buryo bunoze kandi bisanzuye

Icyo kigo nderabuzima cya Mulindi, kuva cyatangira gutangirwamo serivisi z’ubuvuzi mu 1995, cyubatswe ahantu hahanamye mu nyubako zidahagije, bikabangamira serivisi z’ubuvuzi zihatangirwa.

Uwitwa Niyomwungeri Bosco, umwe mu bivuriza kuri icyo Kigo yagize ati “Byatubangamiraga iyo twabaga turimmo kwivuza ducucitse bitewe n’uko ari hato cyane. Muri iki gihe cya Covid-19 ho byahumiye ku murari, kuko nk’iyo duhuriyeyo turi benshi, ibyo guhana intera ya metero tubwirizwa ntibiba bigishobotse. Rero nitubona Ikigo nderabuzima gishya, serivisi duhabwa zizarushaho kunoga”.

Aharimo kubakwa inyubako nshya iki kigo nderabuzima kizimukiramo mu murenge wa Kaniga, ni muri metero 500 uturutse aho gisanzwe gikorera n’ubundi mu Kagari ka Mulindi.

Nzanzu Ngarambe Claude, Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Mulindi, avuga ko gukorera ahantu hato byadindizaga serivisi batanga.

Yagize ati “Aho dusuzumira abarwayi kimwe na serivisi ikurikirana abafite ubwandu bwa Virus itera SIDA hari mu hantu hatangirwa serivisi hato dufite, ku buryo bibangamira abatugana, ntibabone aho bicara cyangwa aho bahagaragara hisanzuye mu gihe bategereje ubakira. Na none gufata amazi aturuka ku nyubako byari ikibazo bikanatuma asatira ingo z’abaturage zihegereye, mbese nta bwinyagamburira bwari buhari”.

Ngo biteze ko ubwo izo nyubako nshya zizaba zuzuye, bakazimukiramo, bizabafasha kwakira abagana iki kigo nderabuzima mu buryo bunoze.

Yagize ati “Mu by’ukuri iyo ufite ahantu heza kandi hagutse ukorera, wakira umukiriya neza kandi akagenda yishimye. Twiteguye ubwo tuzaba twimukiyeyo bizatworohereza kurushaho gutanga serivisi zinoze, dukorera ahabugenewe, heza kandi hagutse”.

Ikigo nderabuzima cya Mulindi kiganwa n’abaturage bakabakaba ibihumbu 20 bo mu bice bimwe na bimwe byo mu mirenge ya Cyumba, Kaniga na Mukarange. Kirimo kubakwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima n’Inkeragutabara, aho biteganyijwe ko imirimo izamara amezi atandatu.

Ubutaka kirimo kubakwaho buragutse ku buryo kizaba cyisanzuye
Ubutaka kirimo kubakwaho buragutse ku buryo kizaba cyisanzuye

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, avuga ko bihaye intego yo kubaka ibigo nderabuzima bishya no kuvugurura ibisanzwe, muri gahunda yo korohereza abaturage by’umwihariko begereye umupaka, kugerwaho na serivisi bakeneye no kubakuriraho inzitizi zose zibangamiye imibereho yabo.

Yagize ati “Turi muri gahunda yo kwagura ibikorwa remezo byorohereza abaturage kubona serivisi z’ubuzima no kubaka ibindi bishyashya. Dutekereza kongerera ubushobozi Ikigo nderabuzima cya Mulindi, twaje gusanga aho gikorera ubu ari hato cyane, bidashoboka ko twahagurira izindi nyubako. Ni yo mpamvu turi kubaka ahandi kigomba kwimukira, hisanzuye kugira ngo na serivisi nk’izirebana no kuvurwa indwara z’amenyo, amaso, kubyara n’izindi zitandukanye abaturage bakenera, bazibonere ahantu hafatika kandi mu buryo buhoraho”.

Aho kizimukira si kure y’aho cyari gisanzwe, kuko n’ubundi hombi ari mu Kagari kamwe ka Mulindi. Ahantu h’umurambi, hegereye ibindi bikorwa remezo bihuza abaturage benshi nk’amashuri, Paruwasi, Urukiko rw’ibanze rwa Kaniga kandi hateganyijwe kunyura n’umuhanda wa kaburimbo mu gihe cya vuba.

Aho Ikigo nderabuzima cya Mulindi gisanzwe ni mu manegeka kandi habaye hato
Aho Ikigo nderabuzima cya Mulindi gisanzwe ni mu manegeka kandi habaye hato

Mu bigo nderabuzima bibarizwa mu Karere ka Gicumbi uko ari 25, icya Mulindi ngo ni cyo cyonyine cyabarizwaga mu gace k’amanegeka. Gusa ariko byinshi muri ibyo bigo nderabuzima bihabarizwa, bikeneye kongererwa izindi nyubako nshya cyangwa kwagura izihari, kugira ngo nabyo birusheho kunoza serivisi biha ababigana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka