Gicumbi: Ikibazo cy’abakobwa baheze iwabo cyagejejwe kuri Guverinoma

Bamwe mu batuye akarere ka Gicumbi basabye ko abasore bavugirwa kugira ngo babone ubushobozi bwo kubaka amazu, bityo babashe kurongora abakobwa baheze ku ishyiga.

Mu gutegura igenamigambi ry'umwaka wa 2019/2020, Ministiri Prof Shyaka na Dr Uwera Claudine basuye Umurenge wa Bukure mu karere ka Gicumbi
Mu gutegura igenamigambi ry’umwaka wa 2019/2020, Ministiri Prof Shyaka na Dr Uwera Claudine basuye Umurenge wa Bukure mu karere ka Gicumbi

Mu gihugu hose kuri uyu wa kabiri tariki 13 Ugushyingo 2018, abaturage bateraniye mu midugudu batuyemo batanga ibyifuzo bizajya mu igenamigambi ry’umwaka wa 2019/2020.

Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi, Dr Uwera Claudine bumvise ibyifuzo by’abatuye umurenge wa Bukure mu karere ka Gicumbi.

Hari abaturage bifuje kwemererwa kubaka mu rwego rwo kwirinda kurarana n’amatungo, ndetse ko abasore n’inkumi badashobora gushinga ingo kubera guhera iwabo.

Hategekimana Frodward agira ati "Nta gishushanyombonera cy’imyubakire kiri hano, turagira ngo niba ari abashoramari baze bubake ariko abasore bacu nabo babone aho bukaba kugira ngo barongore, ariko twe kugusha abana ku ziko".

Undi mubyeyi utuye ahitwa mu Kivumu agira ati "Turarana n’amatungo kubera kutemererwa kubaka, uyu mwanda niwo udutera amavunja".

Mu bindi abanya Bukure bifuje harimo amavuriro, imihanda, amashuri, guhindurirwa ibyiciro by’ubudehe ku batabyishimiye, gutunganya inkengero z’ikiyaga cya Muhazi kugira basurwe na ba mukerarugendo.

Hari n’abasabye kwegerezwa abashoramari kugira ngo iterambere rigere mu cyaro "aho kuguma muri Kigali gusa".

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi, Dr Uwera Claudine avuga ko ibyifuzo by’aba baturage birimo ibizashyirwa mu bikorwa nibikomeza kujonjorwa kugera ku rwego rw’Igihugu.

Ku kijyanye no kubemera kubaka, Dr Uwera agira ati "Babaye bahagaritswe kubaka kugira ngo hanozwe uburyo bakwiriye gutura ahagenewe guturwa. Iby’igishushanyombonera turimo kubyihutisha cyane".

Ababyeyi basabiye abasore babo kubona ubushobozi bwo kubaka ingo kugira ngo barongore
Ababyeyi basabiye abasore babo kubona ubushobozi bwo kubaka ingo kugira ngo barongore

Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka amenyesha abaturage ko n’ubwo batanze ibyifuzo bizajya mu igenamigambi, Leta ngo itazabishyira mu bikorwa yonyine".

Agira ati "Niba ari ishuri musaba ko ryubakwa, turagira ngo namwe mutange umuganda waba uwo gusiza ibibanza, guhereza n’ibindi, ntabwo twabasaba amabati n’inzugi mutabifite".

Ashimira abaturage uruhare bagize mu myubakire y’ibyumba by’amashuri yagenewe uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12, ngo rwageze ku rugero rwa 62%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

N’igishushanyo mbonera Mu myubakire

kibifitemo uruhare runini kandi letat yibuke KO numubare w’abakobwa uri hejuru y’uwabahungu ibyigeho itange umuti w’ikibazo

Mukundente Affy yanditse ku itariki ya: 7-01-2020  →  Musubize

Aha birakaze

Paulin yanditse ku itariki ya: 15-11-2018  →  Musubize

Abo bakobwa bajye bafatanya n’abasore kubaka inzu bashyireho akabo nk’i Rusizi naho bundi bazahera ku shyiga ndabarahiye!

Michael yanditse ku itariki ya: 14-11-2018  →  Musubize

kurarana nihene ndetse no kurwara amavunja nubugwari rwose birangire burundu

sibamwebose eric yanditse ku itariki ya: 14-11-2018  →  Musubize

Ni ni mureke abagabo bashake umudam urenze 1

Fis yanditse ku itariki ya: 14-11-2018  →  Musubize

Murakoze cyane ku bw’iki gitekerezo brother. Ariko ijambo Imana byaba byiza mugiye muryandika n’inyuguti nkuru ibanza. Murakoze

Jado yanditse ku itariki ya: 14-11-2018  →  Musubize

Kubona umugabo cyangwa umugore,ni kimwe mu bintu abantu bose bakenera.Ikindi kandi,iyo mushinze urugo,imana ibaha ABANA nabyo bigashimisha cyane.Ikindi kidushimisha imana yaduhaye,ni ukwishimana "mu buriri" nuwo mwashakanye.Bisome muli Imigani 5:15-20.Ikibazo nuko millions nyinshi z’abantu batashakanye,nabo babikora mu rwego rwo kwishimisha kandi imana itubuza ubusambanyi.Imana ivuga ko abasambanyi,kimwe n’abajura,abicanyi,abasinzi,etc...batazaba mu bwami bw’imana buri hafi kuza bukayobora isi yose,ikaba paradizo.Soma Daniel 2:44.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga buri munsi dusaba Imana ngo:"Ubwami bwawe nibuze".Buri hafi kuza bukadukiza ibibazo byose dufite.Niba dushaka kuzaba muli ubwo bwami,Yesu yadusabye "gushaka ubwami bw’imana",aho guhera mu byisi gusa.Soma Matayo 6:33.Abanga kumva iyo nama,bakibera mu byisi gusa,ntabwo bazaba muli paradizo.

karake yanditse ku itariki ya: 14-11-2018  →  Musubize

Ubu se ikigitekerezo gihuriyehe n’inkuru wagitanzeho? Ivangili ijye igira umwaya wayo. Kariya kantu kamwe ko kurongora niko ubonye karemereye kurusha gutanga igitekerezo ku cyakorwa ngo abaturage bubakirwe, bakire amavunja, bakosorerwe ibyiciro by’ubudehe, amavuriro n’ibindi...?

Joe Tuta yanditse ku itariki ya: 14-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka