Gicumbi: Igishanga cya Gatuna kigiye gutunganywa

Nyuma y’igihe kinini cyari gishize bamwe mu bahinga igishanga cya Gatuna bataka igihombo baterwaga n’amazi y’imvura yateraga imyuzure muri icyo gishanga imyaka babaga bahinze ikahatikirira; kuri ubu icyo kibazo cyamaze kubonerwa igisubizo biturutse ku mushinga wo kugitunganya mu buryo bugezweho ugiye gushyirwa mu bikorwa mu gihe kidatinze.

Abafite imirima muri icyo gishanga, abagituriye n’abaturage biganjemo abo mu Mirenge ya Kaniga na Cyumba mu Karere ka Gicumbi iki gishanga kibarizwamo, bagaragaza ko uko kwangirizwa imyaka y’abo n’amazi yarengeraga imirima imwe n’imwe ikigize byatumaga bataha amaramasa ku buryo hari n’abo byari byaraviriyemo guhagarika kuyihinga.

Mutamuriza Alphonsine uhahinga agira ati: “Mu gihe cy’imvura nyinshi imirima yacu irengerwa n’amazi imyaka ikangirika ku buryo dusigara tutakibashije gukandagizamo ikirenge ngo tugire icyo turamira cyangwa icyo dusarura. Twahoraga duhangayitse twibaza amaherezo y’iki kibazo twarayobewe, kuko inzego zose bigaragara ko zakagize icyo zibikoraho, twari twarazegereye twarazitakambiye ngo ziturwaneho zidufashe gushaka umuti w’iki kibazo”.

Munganyinka Rachel yungamo ati: “Icyo gihombo natwe nk’abantu batahahinga kitugeraho mu buryo bukomeye. Nk’ubu ibintu byose ku masoko ya hano muri Gicumbi, byihagazeho aho ibirayi byageze ku mafaranga 550. Imbuto imboga n’ibindi biribwa, biragurwa n’umugabo bigasiba undi, byaratumbagiye ku kigero kirenze kure uko byahoze mbere”.

“N’ubwo tutakwirengagiza ibibazo by’ubukungu biri hanze aha, ariko tunatekereza ko kurengerwa n’amazi kw’iki gishanga gukunze kubaho bya hato na hato na byo byaba bibigiramo uruhare. Leta ikwiye gutabara mu maguru mashya, ikadufasha gushyiraho ingamba zo kukibungabunga birambye ngo turebe ko cyaduhuhiramo mu musaruro w’ibihingwa tweza inaha”.

Ni igishanga kiri ku buso bwa Ha 220, izikunze kurengerwa n’amazi y’imvura, zikaba zibarirwa muri 20.

Umushinga mugari wo kugitunganya, uzibanda ku gutunganya ubutaka buri ku buso bwa Ha 600, bwo mu misozi igikikije, mu rwego rwo kuburinda gutembanwa n’isuri. Bizajyana n’ingamba zo gukangurira ababuhinga kubahiriza ibikenerwa byose mu kongera umusaruro harimo imbuto nziza, ifumbire y’imborera n’imvaruganda, imiti, ishwagara n’ibindi bituma umusaruro wiyongera.

Haziyongeraho Damu, izayobora amazi mu buryo bworohereza abahinzi mu mirimo ijyanye no kuhira imyaka, bityo bajye babasha no guhinga batitaye ku kurindira imvura.

Ibi ngo bizarushaho kubakira abahinzi ubushobozi, no guca imyumvire y’abagitekereza ko umurimo w’ubuhinzi ari uwa ba “mbuze uko ngira” nk’uko byashimangiwe na Odari Ngerero, umukozi ushinzwe ishoramari mu cyaro muri gahunda y’umushinga wo guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi, ari na wo uzashyira mu bikorwa iyo gahunda.

Yagize ati: “Igihe kirageze ngo umuhinzi yubakirwe ubushobozi bumugira rwiyemezamirimo nk’abandi bose babarizwa mu rindi shoramari rirambye. Ibi rero ntiyabigeraho mu gihe agihura n’inzitizi zirimo n’isuri, ari na yo mpamvu Leta y’u Rwanda yatekereje icyafasha umuhinzi guhangana n’izo mbogamizi akabukora kinyamwuga byisanzuye”.

Ubwo bizaba byashyizwe mu bikorwa, umusaruro w’ubuhinzi, uzarushaho kwiyongera nk’uko Umuyobozi wAkarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, yabigarutseho.

Yagize ati: “Natwe nk’Akarere igihombo bamwe mu bahinga muri kino gishanga baterwaga n’amazi y’isuri cyahoraga kiduhagayikishije ndetse twaranakigejeje mu nzego nkuru z’igihugu harimo na MINAGRI. Dutekereza rero ko kuba kiri hafi gutunganywa, abahinzi bacu bazarushaho kongera imbaraga n’ubushake mu buhinzi buteye imbere bityo n’abakenera umusaruro ugiturukamo babyungukiremo”.

Igice kitagerwamo n’isuri muri iki gishanga, ngo nibura mu gihe hahinzwe ibirayi, hasarurwa Toni 19 kuri Ha imwe. Gahunda yo kugitunganya ikubiye mu mushinga mugari wo kwita ku buhinzi n’ubworozi watangiye gukorerwa mu Turere tw’igihugu guhera mu mwaka wa 2022, ukazamara imyaka itanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka