Gicumbi: Ibura ry’amazi ryatumye abaturage bashoka ibishanga n’imigezi

Ibura y’amazi muri iki gihe k’impeshyi ryatumye abatuye mu mu karere ka Gicumbi bayoboka imigezi n’ibishanga, ku buryo abatabishoboye bagura ijerekani ku mafaranga 400.

Nkurikiye Ildephonse utuye muri aka karere, atangaza ko ikibazo cy’amazi cyateje ubukene mu miryango kuko mu miryango idafite amikoro yahisemo kujya kwivomera mu migezi no mu bishanga.

Igihe amazi yabonetse ijerikani igura 400.
Igihe amazi yabonetse ijerikani igura 400.

Atangaza ko amazi ya robine amara ibyumweru bitatu ataraza naho aziye akaza ahenze, ku buryo ntawabona ubushobozi bwo kuyagura.

Ubuyozi bw’akarere ka Gicumbi nabwo bwemera ko muri aka karere hari ikibazo cy’amazi make, ariko bukavuga ko giterwa n’ikibazo cya moteri iyazamura ikunda gupfa ariko ko yabonekaga byibura gake abantu baka babasha kuyasaranganya.

Mvuyekure Alexandre umuybozi w’akarere ka Gicumbi mu gushakira igisubizo k’iki kibazo, yasabye ubuyobozi bw’ishami rishinzwe gukwirakwiza amazi WASAC ko mugihe kitarambiranye abaturage bagomba kuba babonye amazi.

Benshi bivomera mu migezi kubera kutagira ubushobozi bwo kuvoma amazi meza.
Benshi bivomera mu migezi kubera kutagira ubushobozi bwo kuvoma amazi meza.

Umukozi w’ishami rishinzwe gukwirakwiza amazi ishami rya Gicumbi Nkurunziza Cyprien atangaza ko ibura ry’amashanyarazi rimaze iminsi muri aka karere, biri mu bituma amazi ataboneka bitewe n’uko uruganda rwa Nyamabuye rukoreshwa n’amashanyarazi.

Ikindi yagaragaje ni inyubako z’ibikorwa remezo zangizwa na HORIZON CONSTRUCT LTD iri mu bikorwa byo gushyira kaburimbo mu muhanda wa Gicumbi, nyuma igatinda gutanga amakuru ngo hasanwe byihuse.

Abaturage bo muri aka karere bavuga baramutse babonye amazi meza bakayabona buri gihe, barushaho kugira ubuzima bwiza kuko amazi yo mu bishanga no mu migezi aba ari mabi.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo   ( 3 )

AMAZIBWONIIKIBAZOMUKAGALIKAKIBALITURASABAWASACKUDUKEMURIRAIKIBAZOKUKOIYOAJEAGARUKIRAMUMUDUGUDUWAGAKENYENAHOMUWARUZONTAMAZIATUGERAHO

BYIRINGIRODODOS yanditse ku itariki ya: 20-08-2015  →  Musubize

indwara zirahitana abanyarwanda nibashakira hafi ikibazo cyibura ryamazi

kerozene yanditse ku itariki ya: 18-08-2015  →  Musubize

nibabyigeho barebe icyogukora abahomba nabana biga bareka amasomo bakirirwa kumugezi bahiga amazi murikumva ko arikibazo yegonihenshi igabo zacu zibikurikirane

Nzakagendana kumugina yanditse ku itariki ya: 18-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka