Gicumbi: Ibikorwa bya Imbuto Foundation byahinduye imibereho y’abaturage

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi burashimira Umuryango Imbuto Foundation ku bikorwa umaze gukorera muri ako karere, aho bwemeza ko byahinduye imibereho y’abaturage ba rubanda rugufi.

Hubatswe ishuri hafi y'amarerero
Hubatswe ishuri hafi y’amarerero

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix yagiranye na Kigali Today, yavuze ko Imbuto Foundation yafashije Akarere ka Gicumbi mu gukemura ikibazo cy’abana bo mu Murenge wa Miyove cyari inzitizi.

Ngo uwo murenge wiganjemo abasigajwe inyuma n’amateka, hari ubwo ubuyobozi bwashyiragamo imbaraga ngo abana bige ariko abata ishuri bagakomeza kuba benshi, bitwaje ko baba bagiye guca inshuro bashaka ibibatunga.

Mu gukemura icyo kibazo, Imbuto Foundation yazanye umushinga wo kubaka amarerero muri ako gace aho abana bagaburirwa indyo yuzuye.

Umuyobozi w’akarere avuga ko uwo mushinga wo kubaka amarerero watumye abana bayagana ari benshi, kuko ikibazo cyari gihari cyari icy’igaburo, ibyo bikurura abana kugana ishuri.

Ishuri ribanza Imbuto Foundation yubakiye Abanyagicumbi
Ishuri ribanza Imbuto Foundation yubakiye Abanyagicumbi

Ati “Imbuto Foundation ifitanye ubufatanye n’Akarere ka Gicumbi aho badufasha mu by’amarerero mu rwego rwo guteza abana imbere, aho hubatswe Irerero rya Miyove inaturiye abasigajwe inyuma n’amateka, aho bagiye badufasha mu guhindura ubuzima bw’abahatuye”.

Meya Ndayambaje avuga ko nyuma y’uko umushinga wo kubaka amarerero utunganye, Imbuto Foundation yatangiye n’undi mushinga aho bubatse amashuri abanza y’icyitegererezo hafi y’ayo marerero, yuzura atwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 600.

Ati “Bakimara kubona ko abana bagannye amarerero ari benshi, bifuje ko abana bahakomereza amashuri abanza, none batwujurije ishuri ry’icyitegererezo rifite agaciro ka miliyoni 600, ririmo byose, ibyumba bitandatu, salle nziza yo kwakiriramo abashyitsi n’ibibuga byo gukiniramo ndetse baranarizitira. Riri kugana ku musozo turitegura uritaha”.

Muri iryo shuri harimo n'icyumba cyakirirwamo abashyitsi
Muri iryo shuri harimo n’icyumba cyakirirwamo abashyitsi

Uwo muyobozi avuga ko iryo shuri rije gukemura byinshi birimo gufasha abana kubona aho bigira habegereye mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ingendo ndende, no gukemura ikibazo cy’ubucucike mu byumba by’amashuri.

Ni ishuri rizakira abana baturuka mu mirenge inyuranye yo mu Karere ka Gicumbi, irimo Umurenge wa Miyove n’Umurenge wa Nyankenke, ndetse ngo hari n’abazaturuka mu Murenge wa Kinihira wo mu Karere ka Rulindo uhana imbibi n’Akarere ka Gicumbi.

Uwo muyobozi arashimira Imbuto Foundation yafashije akarere kugeza abaturage mu cyerekezo igihugu kiganamo, aho uretse kuba yarubatse amarerero n’amashuri ngo ku bufatanye n’akarere yubatse n’amavuriro mato mu mirenge inyuranye igize ako karere.

Ati “Turashimira Imbuto Foundation. Ni ibyishimo cyane cyane ko iyobowe na Nyakubahwa First Lady udahwema kudufasha kugana mu cyerekezo igihugu kiganamo.

Iyo urebye ubuzima bw’abantu batuye muri uriya mudugudu wa Miyove, abenshi ni abantu basigajwe inyuma n’amateka. Ikintu Imbuto Foundation yadufashije ni ukubatuzanya n’abandi kandi bakabatuza neza no kubafasha kwiga, ku buryo ubu dufite abana bateye imbere mu mashuri”.

Uretse amashuri n’amarerero, ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko mu bundi bufatanye bafitanye na Imbuto Foundation harimo no kubaka amavuriro mato n’ibindi bikorwa remezo binyuranye bikomeje guteza imbere Abanyagicumbi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka