Gicumbi: Hamenwe ibiyobyabwenge bitandukanye

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abatuye Akarere ka Gicumbi, bamennye banatwika ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge, kandi zitemewe gucururizwa mu Rwanda.

Abantu barasabwa kwirinda ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima
Abantu barasabwa kwirinda ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima

Ni igikorwa cyabereye mu Kagari ka Gisuna mu Murenge wa Byumba ku itariki 28 Ukuboza 2022, ahamenwe ibiyobyabwenge birimo ibilo 34 by’urumogi rugizwe n’udupfunyika 11,530 n’ibiti byarwo158, litiro 235 za kanyanga, ibilo bine bya Heroïne n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge zafatiwe mu bikorwa bitandukanye.

Muri icyo gikorwa cyabereye mu ruhame, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Théoneste, yakanguriye abaturage bari bitabiriye iki gikorwa, kwirinda ibiyobyabwenge kuko bibagiraho ingaruka.

Yagize ati “Izina ryabyo ubwaryo ‘Ibiyobyabwenge’ ririsobanuye, uzasanga uwabinyoye akora ibyo atekereje byose nta gushyira ku munzani ngo ahitemo igikwiye, bityo akishora mu byaha bitandukanye hageretseho n’akaga azahura nako ku buzima bwe bitewe n’ibiyobyabwenge”.

Arongera ati “Igihe ni iki kugira ngo abantu bumve ko bakwiye kubireka, kandi bikava mu magambo bakabishyira mu ngiro, bakanywa ibinyobwa byemewe n’amategeko kandi bitabagiraho ingaruka”.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi (DPC), SSP Thomas Twahirwa, yavuze ko ibiyobyabwenge byamenwe byafatiwe mu mirenge itandukanye mu mezi atandatu ashize, aho byafatiwemo abantu 27 bamaze gushyikirizwa ubutabera.

Yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge, anababwira ko Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zo gufata abinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe gucuruzwa mu Rwanda.

Ati “Ibiyobyabwenge byinshi bikunze kugaragara mu mirenge yegereye umupaka. Ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage, ubu biroroshye kumenya no gufata ababyinjiza mu gihugu, ndetse n’amayeri bakoresha yose”.

Arongera ati “Turabibutsa ko tutazacika intege, kugeza igihe abo bose bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera”.

Yakomeje avuga ko ibyo biyobyabwenge byose byafashwe kubera amakuru yatanzwe n’abaturage, ahamagarira buri wese waba ukiri muri izo ngeso, zaba gucuruza cyangwa kunywa ibiyobyabwenge, kwitandukanya nabyo kuko uretse no kubakururira ibibazo byo gufungwa bibangiriza ubuzima, bikanabadindiza mu iterambere.

Batamuriza Alice, Umushinjacyaha mu rukiko rw’ibanze rwa Byumba witabiriye icyo gikorwa, yibukije abaturage ingaruka z’ibiyobyabwenge n’ibihano bahabwa, bitewe n’ibikorwa bafatiwemo birimo n’igifungo cya burundu, abasaba kubizibukira ahubwo bagafatanya n’inzego z’umutekano mu guharanira ko birandurwa burundu.

Gicumbi ni kamwe mu turere dukunze gukoreshwa nk’inzira y’ibiyobyabwenge byinjizwa mu Rwanda, cyane cyane mu mirenge ihana imbibi n’igihugu cya Uganda n’indi byegeranye, ariyo Kaniga, Cyumba, Miyove, Rutare na Nyankenke.

Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019, riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge, aho rishyira Kanyanga n’ibindi binyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu Rwanda, mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje, mu gihe urumogi rufatwa nk’ikiyobyabwenge gihambaye.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu, ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Naho ku biyobyabwenge bihambaye, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 20, ariko atarenze miliyoni 30.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka