Gicumbi: Gahunda ya ‘Ngira Nkugire Tugeraneyo’ yitezweho kugabanya igwingira ry’abana

Akarere ka Gicumbi kashyizeho gahunda ya Ngira nkugire Tugeraneyo, izabafasha kugabanya umubare w’abana bagwingiye.

Mayor Nzabonimpa aha abana amata
Mayor Nzabonimpa aha abana amata

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, avuga ko iyi gahunda yashyizweho hagamijwe ko imiryango imwe yifashije igira icyo ifasha itishoboye.

Ati “Gahunda ya Ngira Nkugire Tugeraneyo igamije gushishikariza abaturage bafite ubushobozi, kwita ku miryango ifite abana bagwingiye kugira ngo babashe gukira indwara ziterwa n’imirire mibi.”

Meya Nzabonimpa avuga ko buri rugo rukize rugira icyo rugenera umwana kugira ngo rumukure mu mirire mibi.

Impamvu hatekerejwe iyi gahunda ni ukugira ngo aka karere kagabanye umubare w’abana bari mu mirire mibi kuko ubu gafite 42.2%.

Ati “Mu mwaka wa 2014/2015 igwingira mu Karere ka Gicumbi ryari kuri 36.6% muri 2020 ririyongera rigera kuri 42.2%, ni ukuvuga ko igwingira mu bana bato ryazamutseho hafi 6% mu myaka 5 ishize.

Meya Nzabonimpa avuga ko mu gihe gito amaze ahawe inshingano zo kuyobora aka karere, yifuza ko mu mwaka wa 2024 abana bafite igwingira bazaba bagabanutse bari ku kigero cya 19%.

Izindi ngamba ni uko mu babyeyi bagiye kujya bigishwa kumenya gutegura indyo yuzuye biciye mu gikoni cy’umudugudu, aho bazajya bahurira mu rugo mbonezamikurire y’abana bato bakiga uburyo bategura ibiryo birimo intungamubiri zirimo ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara.

Muri ibyo harimo imboga, amafi, amagi, ibishyimbo, ibijumba, imyumbati, inyama n’amata.

Aka karere n’ubwo gafite umubare munini w’abana bafite igwingira, Meya Nzabonimpa avuga ko gakungahaye mu bworozi kuko usanga babasha kubona umukamo ku munsi ungana na Litiro 10,1700 naho agera ku makusanyirizo agera kuri litiro 68,520 ku munsi.

Imiryango yorojwe inka muri gahunda ya Girinka kuva muri 2006 igera ku bihumbi 28038.

Uwo muyobozi avuga ko byerekana ko amata atagera ku bana uko bikwiye, ahubwo bayajyana mu isoko abana ntibabone icyo banywa.

Avuga ko gahunda ihari ari ugukora ubukangurambaga mu baturage bakamenya uburyo bwo kwihaza mu biribwa, kandi bakamenya no gutegura ifunguro ryuzuye intungamubiri.

Aha ni mu irerero ry'abana bato
Aha ni mu irerero ry’abana bato

Ababyeyi bafite abana bagwingiye muri aka Karere, bavuga ko iri gwingira rituruka ku kuba abana basigara mu ngo badafite ababitaho igihe bagiye mu mirimo.

Mukakarema Chantal avuga ko kuva aho atangiriye kwitabira gahunda y’igikoni cy’umudugugud, umwana we amaze kuva mu ibara ry’umutuka ageze mu ry’umuhondo.

Ati “Ikibazo kiri kuri twebwe ababyeyi kuko tujya mu mirimo tukibagirwa kwita k’ubo tubyaye, nkajye nashidutse nsanga umwana wanjye yambanye gutya, ariko aho nitabiriye igikoni cy’umudugudu ubu amaze kugenda akira buke buke”.

Aha niho ubuyobozi bw’aka karere busaba ababyeyi kugira ubufatanye n’uruhare mu kwita ku bana babo, kugira ngo barandure burundu iri gwingira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka