Gicumbi: FPR yiyemeje ko 2015 nta muturage uzaba ukiri umukene
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu karere ka Gicumbi biyemeje ko bagiye gukora bashyira imbere inyungu z’umuturage banamufasha guhindura imyumvire kuburyo mu mwaka wa 2015 nta muturage wo muri aka karere uzaba ukiri munsi y’umurongo w’ubukene.
Ibyo babyiyemeje kuri uyu wa 28/12/2014, mu nteko rusange yahuje abanyamuryango ba FPR bose bo mu karere ka Gicumbi; iyi nteko ikaba yafatiwemo imyanzuro 20 igamije kuzamura imibereyo myiza y’abaturage.
Abanyamuryango ba RPF biyemeje ko muri 2015 ngo bazibanda no ku iterambere ry’umugi wa Gicumbi, ibikorwa remezo birimo imihanda, no kwimakaza imiyoborere myiza hakemurwa ibabazo mu nteko z’abaturage; nk’uko Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre yabigarutseho.
Yasabye ubufatanye kuko nta cyagerwaho badafatanyije n’abaturage, kuko ubu akarere gafite 40% bakiri mu nsi y’umurongo w’ubukene.

Biyemeje gukomeza gushyira ingufu muri gahunda yo gukangurira abaturage gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, bitarenze ukwezi kwa Mutarama 2015 abaturage bose bakazaba bari mu bwisungane mu kwivuza ku gipimo cya 100%.
Hazakomezwa gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, by’umwihariko hashyirwaho ikigega ku rwego rw’umurenge cyo kunganira imiryango itishoboye ifite abana biga no gukomeza gukurikira abana bataye ishuri bagasubiramo.
Mu bindi biyemeje harimo gukomeza kurwanya imirire mibi, isuku nke n’indwara ziterwa n’umwanda (amavunja,..) by’umwihariko hifashishijwe umugoroba w’ababyeyi n’Intore (ba mutima w’urugo n’inkomezamihigo).
Buri ngo icumi zikazagira umuyobozi ukurikirana ishyirwamubikorwa ry’iyi gahunda kandi ibikorwa bijyanye no kubungabunga isuku harimo kubaka ubwiherero, gukurungira amazu, kubaka ibiraro, isuku y’abana ku mubiri no ku myambaro bikazaba byagezweho bitarenze ukwezi kumwe (Mutarama 2015).
Bimwe mubyo akarere ka Gicumbi bagezeho ngo byose babikesha ubufanye ariko ibindi bitagezweho byatewe n’imbogamizi y’imyumvire imwe ikigaragara mu baturage bayobora nk’uko byagarutsweho na Depite Kabasinga Chantal.
Zimwe mu mbogamizi bagifite muri aka karere ni izijyanye cyane cyane n’umwanda ndetse n’indwara zituruka ku mwanda ziterwa n’imyumvire mike ya bamwe mu baturage.

Abanyamuryango ba FPR bishimiye ibikorwa byagezweho birimo gahunda ya Girinka mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage, gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, mudasobwa kuri buri mwana, kurwanya imirire mibi, kongera ibigo nderabuzima, kurwanya ihohoteterwa rikorerwa abagore n’abana, kugeza amashanyarazi n’amazi meza ku baturage, kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Gicumbi bemeje gahunda y’ibikorwa by’Umuryango FPR Inkotanyi by’umwaka wa 2014-2015, biyemeza kubishyira mu bikorwa nk’uko bikubiye muri gahunda y’imyaka irindwi ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Abanyamuryango ba FPR mu karere ka Gicumbi kandi biyemeje kurushaho kubungabunga ibirango by’Umuryango no kubisobanurira abanyamuryango ku buryo bwimbitse harimo ibirangantego, indirimbo y’umuryango, indahiro n’amahame remezo.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ibikorwa by’umuryango RPF inkotanyi bikomeje kuba iby’agaciro hose ku isi kandi byuje indangagaciro na kirazira nyarwanda. dukomeze imihigo
hhhhhhhh gicumbinukwirarira yuzuye abakene gusa ngo 2015 ntamukene ayo namaryarugo nogushinyagurira abakene