Gicumbi: Bishimiye kwitabira inteko y’abaturage bacyura ibiribwa

Ubwo abatuye Umurenge wa Nyamiyaga, bitabiraga inteko y’abaturage yari iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, bamwe mu baturage batishoboye batunguwe no kubona nyuma y’iyo nteko, haza imodoka yuzuye ibiribwa bibagenewe.

Abatuye umurenge wa Nyamiyaga batahanye akanyamuneza
Abatuye umurenge wa Nyamiyaga batahanye akanyamuneza

Bakibwirwa inkuru ko ibyo biribwa ari ibibagenewe, ibyishimo byabarenze, basubirana imuhira akanyamuneza nk’uko babigaragaje mu muhanda bataha, ubwo bari bikoreye ibiribwa birimo ibishyimbo, amavuta yo guteka n’ibindi.

Ni ubufasha bukomeje gutangwa n’abaturage, binyuze mu gashya k’Akarere kazwi ku mvugo igira iti ‘Muturanyi ngira nkugire tugeraneyo mu Iterambere’, aho abaturage batanga inkunga mu bushobozi bwabo butandukanye bagafasha ab’amikoro make.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Kayigamba Emmanuel, aganira na Kigali Today yagarutse kuri iyo nkunga yagenewe abatishoboye.

Ni gahunda ikomeje gufasha abatishoboye mu kubona ibibatunga
Ni gahunda ikomeje gufasha abatishoboye mu kubona ibibatunga

Ati ‟Mu baturage burya habamo abantu baba bafite ibibazo binyuranye kandi baba bazwi, abashaje, abatishoboye n’abandi. Abaturage akaba aribo bihitiramo abafite ibibazo kurenza abandi, bakavuga bati, barashonje dukwiye kubafasha, buri muturage agatanga uko yifite. Ni igikorwa kimaze kumenyerwa mu Mirenge yose igize Akarere ka Gicumbi”.

Arongera ati ‟Gahunda ya Muturanyi ngira nkugire tugeraneyo mu iterambere, ni gahunda iba buri gihembwe aho ubuyobozi guhera kuri Mudugudu, tuganira tukavuga tuti, abaturage aba n’aba bafite ikibazo, nka rimwe mu mezi atatu tugakusanya inkunga y’ibiribwa tukabafasha, kuri iyi nshuro twakusanyije ibishyimbo, amavuta yo guteka, amasabune yo kumesa n’ibindi”.

Gahunda yo gufashanya imaze kuba umuco ku banyagicumbi
Gahunda yo gufashanya imaze kuba umuco ku banyagicumbi

Ako gashya k’Akarere ka Gicumbi, kamaze gufata indi ntera aho akenshi mu nteko y’abaturage, baremera bagenzi babo batishoboye ibirimo ibiribwa bitandukanye, ibikoresho by’isuku, ibiryamirwa, aho abo mu Murenge wa Nyamiyaga bafashije abatishoboye ibifite agaciro ka miliyoni zisaga 2FRW.

Ni gahunda yashimishije abaturage, aho uwitwa Innocent Niyonizera yagize ati ‟Gahunda yacu nk’Abanyagicumbi, ntayindi atari muturanyi ngira nkugire tugeraneyo, kandi twese twamaze gusobanukirwa ko ntaho wagera udafatanije n’abandi cyane cyane abo muturanye, nishimiye kuba Umunyarwanda”.

Abaturage banejejwe no kwitabira inteko y'abaturage bacyura ibiribwa
Abaturage banejejwe no kwitabira inteko y’abaturage bacyura ibiribwa

Mugenzi we ati ‟Iyi gahunda yamaze kutubibamo umuco wo kumva ko turi abavandimwe kandi ko dukwiye gufashanya, ufite icyo arusha undi akamufasha. Byagabanyije ibibazo by’abahoraga mu buyobozi basabiriza, ariko ubu gahunda Muturanyi ngira nkugire Tugeraneyo yarabikemuye”.

Ako gashya k’Akarere ka Gicumbi ka ‘Muturanyi ngira nkugire tugeraneyo’, katangiye gushyirwa mu bikorwa ku mugaragaro ku itariki 29 Nyakanga 2022, nyuma yo kwemezwa n’Inama Njyanama y’Akarere, aho bize bagasanga hakwiriye imbaraga nyinshi mu bukangurambaga bwo gukemura ibibazo by’abaturage, ariko biturutse mu maboko yabo.

Buri birori birangwa n'ibiseke batura abatishoboye
Buri birori birangwa n’ibiseke batura abatishoboye

Ni muri gahunda y’ubukangurambaga mu kurwanya ibibazo bitandukanye byakunze kuvugwa muri ako Karere birimo umwanda, ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga, indwara zituruka ku mirire mibi, amakimbirane mu miryango, imiryango igaragaza ubushobozi buke bujyanye no kubura ibibatunga n’ibindi.

Muri uko gukusanya ubufasha, ni gahunda ikorwa n’abaturage ubwabo birinda guhora bateze Leta amaboko ku bibazo na bo ubwabo bakagombye kuba bakemura, nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel.

Meya w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel
Meya w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel

Avuga ko abaturage ari bo bimenyera bamwe muri bo babayeho nabi, bakishakamo ubushobozi hagati yabo bakabaremera ku bwumvikane bwabo, bikaba bikomeje gukemura ikibazo cy’abaturage birirwaga batonze umurongo ku biro by’ubuyobozi, bashaka ubufasha butandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka