Gicumbi: Benshi bajya gusengera ku musozi Kadeshi ngo ubonekaho ibitangaza
Mu ishyamba riri munsi y’inkambi ya Gihembe irimo impunzi z’Abanyekongo iherereye mu karere ka Gicumbi hasigaye haza abantu baje kuhasengera mu matsinda ngo bahabonere ibitangaza.
Si abaturuka mu Rwanda gusa kuko hari n’abava mu bihugu nka Uganda n’u Bururndi bakaza kuhasengera kuko uhasengeye ahakura igisubizo cy’ikibazo yari afite.
Hakizimana Jean Baptiste atangaza ko kubisobanurira abantu badasenga bigoye ariko ngo kubasenga byakoroha kubyumva.
Uyu mugabo avuga ko we ubwe kuri uwo musozi yahaboneye ibitanganza birimo ko Imana yahakirije indwara zidakira, kwishyurira abantu amadeni, ikanabubakira amazu.

Hakizimana ubwe ngo Imana yamwishyuriye ibihumbi 250; nyuma yahoo gutwikwa na esanse umubiri we wose maze nyuma aza gukurizamo kurwara indwara ya kanseri y’uruhu ariko iyo ndwara yaje kuyikirira muri iri shyamba riri ku musozi ryiswe i Kadeshi.
Kugirango amenye ko yakize iyo kanseri ngo yagiye muri iryo shyamba maze yumva ijwi ry’Imana rimubwiye ngo ndagukijije iyo kanseri.
Gusa abajijwe niba yarisuzumishije kwa muganga, yavuze ko atigeze ajyayo kuko yumvise akize neza kandi Imana yarabimubwiye ko imukijije.
Avuga ko iyo Imana imubwiye ngo najye gusenga ahita yumva kujya mu butayu bw’iri shyamba ry’i Kadeshi kuhasengera kugirango ahabonere ibitangaza.
Mukobwajana Clementine we avuga ko kuri uyu musozi Imana yamukoreyeho ibitangaza bikomeye kuko yahamukirije umugongo ndetse inamufasha gukira ibisazi byaturukaga mu muryango wabo kuko bo batasengaga.

Ngo kuri uyu musozi kandi yahaboneye ibitangaza aho Imana yamubwiye ko ababyeyi be bazareka ibintu by’imigenzo ya gipagani nyuma baza gukizwa ubu bose barakijijwe.
Mukakimenyi Vestine nawe atangaza ko kuri uyu musozi Imana yahamukirije umwuga wo kuragura ndetse inamukiza amadyimoni ya karande aturuka mu miryango ye.
Abenshi baza gusengera muri iri shyamba baba baziranye; bagenda bicarana mu matsinda maze bakagira ibihe byo gusenga kandi bakageza ibyifuzo byabo imbere y’Imana hanyuma bagategereza igisubizo.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
nukuri kwiyo mu ijuru uyu bazina twarahasenganye.yahamije imirimo y’"IMANA NAJye Aha nahakuye igare uwiteka ashimwe.
Ni ukuri aha hantu iyo ugiye kuhasengera uhabonera ukuboko k’Uwiteka, nanjye narahasengeye ndetse 98% by’amasezerano nahaboneye byangezeho mu myaka 2 gusa, kuko uretse n’amasezerano, mu buryo bw’umwuka urahumuka. mbifurije kuzajya muhasengera namwe!!!
IRI SHYAMBA DUTURANYE BURETSE AGAKIZA HAFI SI NARI MBIZI
’KUGIRANGO WEGERE UYU MUSOZI UGOMBA KUBA WIYEJEJE WITANDUKANYIJE N’ICYAHA CYOSEEE!!!"NI UKWEZWA MURI MAKE
NONESE KUJYA KURUYUMUSOZI BISABA IKI NATWE TURASHAKA KUGARUZA IBYACU BYANGIYE KUKO SATANI NAMADAYMONI BABITUNYAZE KANDI TWEMERAKO YESU NIMUZIMA KANDI ARADUKUNDA.