Gicumbi: Batatu bagwiriwe n’ikirombe umwe ahita apfa

Abagabo batatu bagwiriwe n’ikirombe bacukura umucanga, kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2023, umwe ahasiga ubuzima.

Ni mu kirombe giherereye mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, aho cyaridutse kigwira abo bagabo, umwe muri abo witwa Habarurema w’imyaka 32, ubwo bageragezaga kumutabara basanga atagihumeka.

Ni ikirombe cyari cyaramaze gufungwa n’ubuyobozi, nyuma yuko babonye ko gishobora guteza impanuka, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Théonèste yabitangarije Kigali Today.

Ati “Hari abantu batatu bacukuraga umucanga mu kirombe twari twarafunze, cyari kimaze iminsi kidakora. Ejo bariyibye mu ma saa tanu bajya gucukura, bagira ukwirara kuko babonaga ari ku zuba, banatekereza ko ubuyobozi bushobora kuba butari hafi”.

Arongera ati “Kwa kundi ari ku izuba ubutaka bwiyasa ikirombe kirabagwira, babiri bavamo birukanka, umwe uwitwa Habarurema kiramugwira. Twagiye kumutabara dusanga cyamugwiriye ku mutwe yitabye Imana”.

Yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, agira n’impanuro aha abaturage, aho yabasabye kwirinda gukora icyashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati “Icyo dusaba abaturage ni ukwirinda kujya mu bucukuzi butemewe, bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ngashishikariza abashaka gukora ubucukuzi kwishyira hamwe bagasaba icyemezo. Iyo abantu bakora ubucukuzi bwemewe baba bafite ibyangombwa, bafite n’ubwirinzi bw’ibanze”.

Nyuma y’uko umurambo wa nyakwigendera ukorewe isuzuma, yamaze gushyingurwa, mu gihe bagenzi be barokotse iyo mpanuka, ngo bameze neza aho bari kwitabwaho n’imiryango yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka