Gicumbi: Batandatu bafatiwe mu bucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro
Mu rukerera rwo ku wa Kane tariki ya 24 Nyakanga 2025, Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi ku bufatanye n’izindi nzego, yafashe abagabo 6 bakekwa kugira uruhare mu bikorwa by’ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro.

Abafashwe barimo abacukura amabuye mu buryo butemewe n’amategeko ndetse n’ababagurira, bafatiwe mu Kagari ka Mubuga, Umurenge wa Miyove, Akarere ka Gicumbi ku makuru yatanzwe n’abaturage bangirizwa imirima bitewe n’ubwo bucukuzi.
Polisi ivuga ko usibye kuba ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukozwe nabi bwangiza ibidukikishe, bunashyira ubuzima bw’ababukora mu kaga kuko babuhuriramo n’ibyago byinshi by’impanuka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko budakwiye kwihanganirwa, kuko buteza ibibazo ababukora ndetse n’abatuye aho bukorerwa.
Ati “Usibye kuba bene ubu bucukuzi butemewe buteza impanuka, bukangiza n’ibidukikishe. Byagiye bigaragara ko buba intandaro y’amakimbirane abyara urugomo hagati y’ababukora n’abaturage bangirizwa imirima n’abashakamo amabuye.”
Polisi ivuga ko ibikorwa byo kurwanya ubucukuzi butemewe bizakomeza, kandi abaturage bagakomeza kwigishwa ingaruka zo kubukora kugira ngo bibafashe kubwirinda.
Agir ati “Ku bufatanye n’inzego zitandukanye, tuzakomeza kwigisha abaturage ingaruka zo gukora bene ubu bucukuzi, kugeza babyumvise kandi bakabureka. Abazinangira, bazajya bafatwa hakurikizwe icyo amategeko ateganya.”
Abafashwe uko ari batandatu bari kuri station ya Polisi ya Byumba, kugira ngo bashyikirizwe inzego zishinzwe kubakurikirana.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|