Gicumbi: Basubijwe ibirimo za mudasobwa na telefone bibwe mu byumweru bibiri bishize
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gicumbi, yagaruje ibikoresho bitandukanye byibwe abarimu b’abanyamahanga bakomoka mu gihugu cya Nigeria, bigisha muri kaminuza ya UTAB, birimo telefone ngendanwa na za mudasobwa.
- Prof Austin Nosike yashimiye Polisi y’u Rwanda yamugaruriye ibyo yibwe
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, atangaza ko abarimu bibwe ari umugore n’umugabo, aribo Prof Austin Nosike na Prof Jacinta Opara Nosike.
CP Mwiseneza avuga ko taraki ya 4 Nyakanga 2023, aribwo uyu muryango watewe n’abajura bakoresheje uburyo bwo gucukura inzu yabo, binjiramo batwara ibikoresho bitandukanye.
Uyu muryango tariki ya 5 Nyakanga 2023, wahise ubimenyesha Polisi mu gitondo hatangira gukorwa iperereza ku bakoze ubwo bujura.
Mu makuru Polisi yamenye mu iperereza yakoze, yabashije kumenya aho ibyo bikoresho byahishwe, irabigaruza.
Ati “Twakoze iperereza tumenya umubyeyi w’umwe mu bacyekwaho ubu bujura, atwereka aho ibyibwe biri, tubigaruza mu minsi ibiri.”
Tariki ya 13 Nyakanga 2023, Polisi yashyikirije ibi bikoresho byari byibwe ba nyirabyo ibizeza ko bazahabwa ubutabera ku babyibye, igihe bazaba batawe muri yombi ko bazakurikiranwa n’inkiko.
Mu bikoresho byafashwe bigasubizwa ba nyirabyo harimo Television 1 (flat Screen), Telefone 4 n’uturahuramuriro (chargers) twazo, mudasobwa zigendanwa ebyiri, iyo mu bwoko bwa Hp na Lenovo, na power bank 1, igikapu cyari kirimo dosiye zabo, hamwe n’Amadolari 100$.
Amafaranga y’u Rwanda agera mu 445,000 yo ntabwo yabonetse, hakaba hagikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane irengero ryayo.
SP Mwiseneza yaburiye abumva ko bazabeshwaho n’ubujura, avuga ko bitazabahira kuko inzego z’umutekano ziri maso. Yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mufuka rugakora, aho kwiba no kwishora mu ngeso mbi.
Ashimira abaturage badahwema gutanga amakuru ku bantu nk’abo bakora ibyaha, kuko bifasha inzego z’umutekano kubakurirkirana.
Prof Austin Busika yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo yakoze ibishoboka byose ikafasha gufata ibyari byibwe, ndetse bakaba babimushyikirije.
Ati “Ndahamya ko umutekano w’abantu n’ibintu bicunzwe neza mu Rwanda, naribwe mpita mbimenyesha Polisi ariko natangajwe nuko bambwiye ko ibyibwe bwafashwe, harimo hashakishwa ababyibye, ariko nabo nzi ko bazafatwa kubera imikorere myiza y’inzego z’umutekano z’u Rwanda”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|